umu amakuru- Bimwe mu bigo bikora ubucuruzi bwo ku betinga muri Gasabo byafungiwe imiryango kandi aribyo byinjiza cyane | Umusingi

RRABimwe mu bigo bikora ubucuruzi bwo ku betinga muri Gasabo byafungiwe imiryango kandi aribyo byinjiza cyane

Please enter banners and links.

RRA

Uyu munsi Kuwa 9 Gashyantare 2017 mu Karere ka Gasabo hakozwe umukwabu wo gufunga ibigo bitishyura imisoro n’amahoro maze ibigo bizwiho gukora ubucuruzi bwo gutega (Betting)bahera kuri Lucky Bet barayifunga kandi ariyo yinjiza amafaranga menshi.

Mu itangazo ryashyizwe ku mu ryango aho icyo kigo gikorera I Remera hafi n’amarembo ya Peti stade  na RRA(Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro) rivuga ko batemewe gukingura cyangwa kongera kuhakorera batabanje kwishyura imisoro n’amahoro byibirarane.

Abari bateze uko amakipe ari butsindanwe basanze itangazo ku muryango birabayobera bamwe bari batsinze baje kwishyuza abandi baje gutege(Betting).

RRA

Itangazo rya RRA ryashyizwe ku rugo rw’umuryango aho Lucky Bet ikorera i Remera

Bamwe batangiye kwibaza impamvu ikigo nka Lucky Bet itishyura imisoro n’amahoro kandi ariyo yinjiza amafaranga menshi kurusha ibindi bigo byose mu Rwanda nkuko bicyekwa nabenshi.

Iki kigo n’ubundi kivugwaho imikorere mibi mu bakozi bacyo aho usanga abakozi ari bake hamwe na hamwe kandi abakiriya ari benshi ahandi usanga abakozi batita ku bakiriya ,uzanye amafaranga yakoze ipare (agapapuro uko amakipe atsindanwa n’amafaranga ariho ntibamukorere uko yabibaheye bagashyiraho amafaranga make ugereranije nayo umukiriya aba yanditse),Abandi kuvugira kuri Telephone kandi abantu ari benshi bashaka gukorerwa n’ibindi byinshi ku buryo iki kigo gikwiye kwisubiraho bakamenya akamaro ku mukiriya.

logo-LB

Ikinyamakuru Umusingi kiracyashakisha nyiri iki kigo bivugwa ko ari icya Abahinde ariko andi makuru akavuga ko ari icyumusirikare mukuru ukomeye mu Rwanda tukaba tugicukumbura neza kugirango urujijo ruri mu bantu rushire niba ari ikigo cy’Umuhinde bimenyekane niba ari ikigo cy’Umusirikare mukuru ukomeye nabyo bimenyekane.

Impamvu bavuga ko aricyo kigo kinjiza cyane usanga imipira iba buri munsi ariko cyane cyane kuwa gatandatu no ku cyumweru ho biba akarusho n’ubwo nindi minsi amakipe aba akina ku isi yose ariko usanga umurongo w’abantu ari benshi cyane bikwereka ko icyo kigo kinjiza amafaranga menshi cyane kuko nta kindi kigo abantu bajya kumurongo gutyo nta na bank nimwe cyangwa ibindi bigo.

Twagerageje gushakisha uwo twabaza umuyobozi muri icyo kigo impamvu batishyura imisoro n’amahoro ntibyadukundira ariko nituramuka tubabonye tuzabagezaho ibyo bavuga.

Ndayambaje F

3,624 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.