Abakora uburaya muri Rubavu bavuga ko abagabo benshi badakozwa gukoresha agakingirizo mu bituma SIDA yiyongera
— January 5, 2017
Please enter banners and links.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bashinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA Kuwa 3-4 Mutarama 2017 basuye Akarere ka Rubavu mu rwego rwo kureba uko ikibazo cya SIDA gihagaze muri ako Karere kubera kegereye umupaka uhuza u Rwanda na DR Congo aho usanga abakora uburaya bambuka bakajya muri Congo n’abo muri Congo bakaza mu Rwanda .
Umunyamabanganshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ABASIRWA Innocent Bahati yasobanuriye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu impamvu bahisemo gusura Akarere ka Rubavu ari uko ari gahunda bihaye yo gusura imipaka kubera abantu baba binjira abandi basohoka bituma n’abakora uburaya bahakunda ugasanga bitera agakoko gatera SIDA bityo nkuko ari inshingano z’abanyamakuru kurwanya SIDA bakaba barasuye umupaka wa Cyanika ,basura Rusizi ubu bakaba basuye Rubavu ndetse bazasura n’ahandi hatandukanye mu rwego rwo gukora ubuvugizi ku kibazo cya SIDA.

Innocent Bhati umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA ukomeje gukora akazi gakomeye mu gihugu ko gukoresha itangazamakuru mu kurwanya SIDA(Photo Umusingi)
Abanyamakuru bahuye n’itsinda ry’abakora uburaya muri Rubavu ahitwa ku kigo nderabuzima cya Kigufi maze uhagarariye itsinda ry’abakora n’abahoze bakora uburaya witwa Bazubagira Dativa maze abwira Ikinyamakuru Umusingi ko abagabo benshi badakozwa gukoresha agakingirizo mu gihe kimibonano mpuzabitsina ati “nitwe tubambika kandi nabwo abagabo benshi bagira gutya akakubeshya akagushuka agakingirizo akagaca umutwe tugasanga ari kimwe mu byongera SIDA hano I Rubavu”.
Bazubagira avuga ko itsinda ryabo rigizwe n’abanyamuryango 60 ariko akavuga ko bafite ubushake bwo kureka uburaya ariko ikibazo cy’ubukene aricyo gituma baguma muri ako kazi kagayitse.Akomeza avuga ko nabo bifuza kuba abakobwa beza babereye u Rwanda ariko kubona imibereho harimo icyo kurya ,gukodesha aho baba no kurera abana aribyo bihenze bigatuma bagauma mu buzima bwo kwicuruza.

Ahavugwa uburaya aho barobera amafi
Bazubagira avuga ko n’ubwo umuryango SANFRANSISCO wabafashije ukabaha amahugurwa uburyo bajya bajya kwipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze ariko bakeneye ubufasha bakabano aho gukorera bakava mu buraya.
Ubu itsinda ryabo barizigama bakanagurizanya ku buryo usanga bashakisha ibyo bakora kugirango babone amafaranga yo kwizigama kuko buri umwe yizigama 400 buri cyumweru ariko bakavuga ko bafite imbogamizi ya panda gare zibafata n’ibyo bacuruza bakabijyana.Bamwe muri aba bacuruza udutaro abandi bagasuka ,abandi bagacuruza insambaza ariko babonye ahantu heza ntibasubira mu buraya.
Muri aka Karere ka Rubavu hari n’abaroba amafi aho usanga ku mupaka aho bagurishiriza amafi usanga indaya ari nyinshi ndetse bamwe mu bakora uyu mwuga wo kuroba amafi bavuga ko uburaya bukabije muri ako gace.
Umwe mu bagore bacuruza insambaza utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “hano birazwi ko uburaya bukabije ahubwo twasabaga Leta ko yashaka aho ijyana indaya zaha kuko natwe tuba dufite impungenge ko zizanduza abagabo bacu natwe bakatwanduza kuko tubona bikabije”.
Tugira n’impungenge z’abana bacu bakura bareba izo ndaya bumva amagambo yazo ko nabo bashobora gukura bakajya mu buraya rwose Leta idutabare.
Meya w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremi yabwiye abanyamakuru ko mu Karere ka Rubavu abafite agakoko gatera SIDA ari ibihumbi bitandatu ijana na mirongo ine n’umwe (6141).
Abajijwe ingamba zihari zo kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA Meya yagize ati “ntazindi ngamba nshya shya zihari ni uguhora twigisha no gukora uukangurambaga ndetse no kubashakira ubufasha bunyuze mu kwishyirahamwe mu makoperative”.

Meya wa Rubavu Sinamenye Jeremi
Meya Sinamenye ku kibazo cy’uko abakora uburaya badafite aho bakorera yagize ati “icyo cyo Perezida Kagame yaragikemuye kuko yabahaye isoko ryitwa Boader post market rikaba ryaratangiye kubakwa aho bazajya bajya gucururiza ibicuruzwa byabo abantu bakazajya bava muri Congo bakaza kubagurira kuko ari isoko rihuza imipaka yombi”.
Ibigo bishinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda bikaba bikngurirwa gukoresha itangazamakuru cyane kugirango ikibazo cya SIDA kigabanuke aho kugirango abantu bakomeze kwirara no kumva ko SIDA ari indwara nk’izindi.
Iyo myumvire igomba gucika ndetse abagabo bakigishwa gukoresha agakingirizo kuko I Rubavu abakora uburaya bavuga ko ari bambika abagabo udukingirizo batabishaka ndetse abandi bakaducaho umutwe ibyo bigaragaza ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye.
Gatera Stanley
3,052 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply