Abayobozi bakuru ba Sonarwa bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera miliyoni 191 bayihombeje
— December 27, 2016
Please enter banners and links.

Abayobozi bakuru ba Sonarwa biteganyijwe ko kuwa 12 Mutarama 2017 Urukiko rukuru ruzatangira kubaburanisha ku mikorere mibi yatumye bateza igihombo cya miliyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaregwa batawe muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka barimo uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa, Mawadza Nhomo na Charles Mutsinzi Karake wayoboraga inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’ubwishingizi cya Sonarwa.
Harimo kandi Hubert Rumanyika, Gerard Mbabazi na Barnabas Rutagwabira bahagarariye iki kigo mu duce tunyuranye na Stevenson Nzaramba, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Mininfra.
Ubwo batabwaga muri yombi muri uyu mwaka, ubushinjacyaha bwasobanuye ko abayobozi bakuru ba Sonarwa bagize uruhare mu gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, miliyoni 191Frw, ku bwumvikane hagati y’icyo kigo na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Mininfra.
Byavugwaga ko ayo mafaranga yatanzwe ajyanye n’isoko ryo gutanga ubwishingizi ku modoka za Mininfra, nka komisiyo y’abantu bashakiye kandi bagahesha iryo soko iki kigo kuva mu mwaka wa 2013.
Gusa ubushinjacyaha buvuga ko kuba Minisiteri ari ikigo cya leta nta mafaranga azwi nka “komisiyo” yagombaga kwishyurwa.
Umunyamategeko wa Sonarwa, Arian Irakoze yatangarije The East African ko uwari umuyobozi mukuru wa Sonarwa n’uwayoboraga inama y’ubutegetsi bamaze kwegura ku mirimo yabo, hakaba hagishakishwa uko basimburwa kugira ngo hasigasirwe isura ya kiriya kigo.
Sonarwa nicyo kigo cy’ubwishingizi gikuze kuruta ibindi byose bitanga izo serivisi mu Rwanda, cyatangiye mu 1975. Muri 2008 cyagurishije imigabane ingana na 35% mu kigo cyo muri Nigeria, gihinduka umunyamigabane w’imena.
2,838 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply