umu amakuru-  Yubatse inzu yakataraboneka ari muri gereza agatunga n’umuryango we | Umusingi

Kasiyreinprison5-704x356  Yubatse inzu yakataraboneka ari muri gereza agatunga n’umuryango we

Please enter banners and links.

Kasiyreinprison5-704x356

 

Hamza Kasirye  w’imyaka 46 amaze imyaka 21 muri gereza yari yarakatiwe kwicwa muri iyo myaka yose amaze muri gereza ariko ntiyacitse intege yakomeje gutunga umuryango we abubakira inzu nziza cyane n’abana be bakiga neza ku buryo batarasiba ishuri n’umunsi umwe kubera ko babuze amafaranga kuko akora uko ashoboye bakayabona.

 

Kasirye ntago ari uko yasize amafaranga mu rugo ajya gufungwa nta n’ubwo afite abantu bo mu muryango we bakize cyangwa se yarasize imitungo ahubwo byose n’ibyo akora ari muri gereza.

Wari uziko abafunzwe bose baba atari abanyabyaha?Kasirye avuga uko yisanze muri gereza agakatirwa kwicwa kandi nta cyaha yakoze ukumva ateye agahinda ariko umunsi w’umuntu iyo utaragera ntago apfa.

Kasiyreinprison2-704x363

Kasirye avuga ko yari umushoferi wa taxi vatiri ahitwa Mukono muri Uganda aho abajura baje bakamukodesha kubatwara atazi ko ari abajura bageze ahantu bamubwira kubategereza .

 Kasiyreinprison-704x407

Kasirye arimo kwerekana ibyo acuruza

Kasiyreinprison1-704x371

Yarabategereje bagarutse bagarukana umuzigo munini bamubwira kuwushyira mu modoka inyuma awushyiramo atazi ikirimo,mu gihe basubiraga aho baturutse bageze mu nzira bafatwa na Polisi barafungwa barakatitwa mu gihe yari azi ko ari abakiriya basanzwe.

Kasirye avuga ko yamaze imyaka 10 yose ategereje kwicwa ariko umutima ukamubwira gusenga cyane kubera ko umwunganizi we mu mategeko atashoboye kumvisha umucamanza ko atari umujura ahubwo yakodeshejwe n’abantu aziko ari abakiriya agwa mu mutego atazi.

Nk’umuntu wari warenganye n’Imana ibizi ko yarenganye taliki 13.6.2005 uwitwa Suzan Kigula n’abandi bafungwa  417 bose bari barakatiwe urwo gupfa basabye ko itegeko rihanisha igifungo cy’urupfu ryahindurwa bityo urukiko rubifitiye ububasha rwemeza ko abantu bamaze imyaka 3 kuzamura barakatiwe urwo gupfa igihano cyabo kibaye gufungwa burundu bityo Kasirye akira kwicwa.

Uko yabonye amafaranga yo kubaka inzu no gutunga umuryango we.

Kasirye yimuriwe  muri gereza ya Kirinya nta kintu azi uretse gutwara imodoka ariko ageze muri gereza yasanze abandi bafungwa bakora ibintu bibinjiriza udufaranga duke nawe atangira gutekereza icyo yakora kugirango atazicwa n’inzara kubera ko umuryango yumvaga we yumvaga birangiye atazongera kuwubona kubera yari yakatiwe kwicwa.

Gereza ubusanzwe ntibemerera umufungwa kwinjirana amafaranga ariko muri Uganda n’itegeko ko abafungwa babafunguriza konte ababasuye ayo babasigiye agashyirwa kuri konte zabo bityo bakajya bayatumizamo ibyo bashaka nk’isukari cyangwa amata ,isabune ,imigati n’ibindi umuntu akenera ariko bitari amafaranga.

Kasirye yatangiye kwiga gukora imikufu ikozwe mu masaro abantu baza gusura imfungwa bakagukunda imikufu ye akayigura.

Bamwe mu mafaranga yabo batumizamo ibyo bashaka bagera muri gereza imbere bakabigurisha kubera ko hari abatanga ruswa bakinjirana amafaranga kugirango abe yagura icyo ashaka nawe akaba ari muri ubwo buryo yabikoze abona agejeje ibihumbi mirongo itatu bya mashilling ariyo yatangije kugirango ubu abe yujuje inzu nziza kandi n’abana be nta munsi barirukanwa ku ishuri ko babuze amafaranga.

Kasirye avuga ko yatangiye atazi ko bizakunda ariko abona Imana iramufashije ibyo akoze bigakundwa cyane bikagurwa ndetse akaba ashimira ubuyobozi bwa gereza kuba bwarabafashije bukabashakira isoko ryo gucuruza ibikorwa byabo.

Ubu akora ibintu bitandukanye birimo ibiseke ,imisambi ,imikufu n’ibindi bitandukanye ku buryo ubu afite sitoko (stock)y’ibikoresho bye igera muri Miliyoni enye ndetse no kuri konte ye afiteho Miliyoni enye.

Kasirye ubu avuga ko azafungurwa muri 2019 ariko avuga ko ariwo mwuga azakomeza gukora kubera ko ntahandi yahabwa akazi kubera ko abantu bazi ko ari umunyabyaha (Criminal)ariko kuva afite igishoro azagera hanze agashaka aho azakomeza gukorera akikoresha.

Kasirye avuga ko abantu batazi ko muri gereza abantu bahinduka bagataha barigishijwe byinshi ati “turi abantu beza kuko gereza raguhindura niyo waba warakoze ibyaha utaha warahindutse uri umuntu mwiza ariko hanze abantu ntago babizi baba bakikubonamo ibyaha ndetse niyo waba wararenganye bakomeza kukubonamo ishusho y’umunyabyaha kandi ataribyo rwose”.

Hari ababa barananiwe kwiga bari hanze ariko bagera muri gereza bakiga bakabona na Diplome kandi zimewe na Leta kuko habamo amashuri y’imyuga n’indimo.

Bakabaye bakomeza iyo barangije amashuri yisumbuye ariko ko gereza zigira kaminuza bakaba bakomeza ariko nta kaminuza ziba muri gereza.

Kasirye yashoboye kurihira abana be 4 amashuri,umukobwa we mukuru akaba arimo kurangiza muri kaminuza ya Harvard aho arimo kwiga iby’amategeko.

Kasirye uretse kuboha imikufu n’ibiseke yashoboye kwiga ibijyanye na computer ku buryo ubu ariwe wigisha abandi bafungwa ikintu asaba ko n’andi magereza bajya babigisha ikoranabuhanga kuko iyo basohotse bibafasha kwibeshaho.

Muhungu John Kampala
 

 

2,108 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.