Mukandayisenga Felesita arashaka kuva Karongi n’amaguru aje kubwira Ikinyamakuru Umusingi akarengane ke
— December 2, 2016
Please enter banners and links.

Mukandayisenga Felesita utuye mu kagali ka Ruhingu umudugudu wa Nyarubuye ,Umurenge wa Gitesi Akarere ka Karengi Kuwa 2 Ukuboza 2016 yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko yagerageje kubwira inzego z’Ibanze mu Karere ka Karongi ariko abayobozi banga kumwumva bityo kubera nta bushobozi afite bwo kubona amafaranga yo gutega agiye kugenda n’amaguru kugeza ubwo azagera I Kigali aho Ikinyamakuru Umusingi gikorera.
Mukandayisenga avuga ko ari impfubyi atagira uyuvugira ibibazo bye ndetse no kubona icyo arya bimugora kandi yumva ko Leta ifasha abakene akibaza impamvu we banga kumufasha.
Mukandayisenga agira ati “ndumva isi indambiye kuyibaho ariko sinjye wabyihitiyemo ariko nakabaye mfashwa kuko Leta ifasha abakene nk’ibaza impamvu abayobozi banze kumvasha ndetse no kumuvunyi nababwiye ikibazo cyanjye ariko nabuze uwamfasha none numvise ko Ikinyamakuru cyanyu Umusingi gikorera ubuvugizi abantu bababaye nkanjye none ndashaka kuza nanjye munkorere ubuvugizi kuko umunsi napfuye sinziko aribyo bizabashimisha”.
Mukandayisenga mu magambo akarishye wumva avugana akababaro ariko nanone kuki abayobozi badafasha umuturage nk’uwo niyo bamushakira icyo arya kuko inzara irababaza.
Mukandayisenga yifuza icyamujyana muri gereza kuko ngo muri gereza baragaburirwa bagahabwa naho kuryama .
Ikinyamakuru Umusingi kiracyashakisha nimero za Telephone z’umuyobozi w’Akagali ka Ruhingu n’umuyobozi w’Umurenge wa Gitesi kubabaza niba batabona uko bakemura icyo kibazo kigiye gutuma umuntu agenda n’amaguru guturuka Karongi kugera I Kigali ariko nitubona nimero zabo tuzabagezaho icyo bazatubwira ku kibazo cya Mukandayisenga.
Mukandayisenga avuga ko ibyo kujya aho Perezida Kagame yagiye gusura abaturage atabishobora kuko azi neza ko abonye uko amubwira ikibazo cye yagikemura kuko amuziho kumva ibibazo by’abaturage akabikemura ako kanya ndetse akabaza abayobozi icyo bagikozeho.
Iyi nkuru tuzayibasubiriramo mu minsi yavuba nituvugana n’abayobozi b’inzego muri Karongi.
Ndayambaje F
2,846 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply