Nyuma yo kunyura kuri TV mu kiganiro cyabashaka abakunzi nahamagawe n’abakobwa barenga 1000- Sennyonga
— November 10, 2016
Please enter banners and links.

Umusore witwa Sennyonga avuga ko ashimira Imana byimaze nyuma yo kumuha undi mugore kandi bafite ubumuga bumwe.
Sennyonga avuga ko bwa mbere yanyuze kuri Bukedde TV mu kiganiro cy’abashaka abakunzi akimara kunyuraho yakundanye n’umukobwa mwiza bamarana imyaka 3 gusa baratandukana kubera ko uwo mukobwa atashakaga kumubyarira.
Sennyonga agira ati “uwo mukobwa twakundanye bwa mbere yahoraga yiteza inshinge zituma adasama bituma tutabyumva kimwe kuko njye nashakaga umwana nyuma y’imyaka 3 turatandukana niko gusubira kuri Bukedde TV nibonera uwo duhuje kandi dukundana”.
Sennyonga akaba ari umuhanzi waririmbye indirimbo yitwa Ekimuli kya Meeya mu itsinda ryitwa Trust Production.
Umukobwa ubu yabonye yemeza ko bakundana kimwe kubera ko bahuje ubumuga yitwa Amina Namusose akaba afite imyaka 18.
Sennyonga avuga ko nyuma yo kuva kuri Televiziyo yahamagawe n’abakobwa benshi barenga igihumbi ariko yumva muri abo bose Amina ariwe ufite ijwi ryiza ndetse avuga neza amusaba ko bahura.
Umunsi bahura baraganiriye bava aho buri umwe yakunze undi by’amahirwe buri umwe afite ubumuga nk’ubwamugenzi we ikintu bavuga ko cyabashimishije kubera ko umwe adatinya undi kubera ubumuga afite.
Amina agira ati “mu byukuri nahoraga nshaka umugabo naramubuze ariko Imana yampaye uwo nishimye kandi ndamukunda cyane ndetse tukaba twaravuye iwacu naho baramwishimiye baramukunda ubu turimo gupanga gusubirayo ajye kunsaba byemewe n’amategeko ariko ubu tukaba tubana neza ntakibazo dufitanye”.
Sennyonga akaba avuga ko mbere y’ibindi byose babanje kujya kwipimisha agakoko gatera Sida basanga bombi ari bazima maze urukunda barutangirira aho ku buryo bavuga ko urukundo rwabo arirwo rwa mbere.
Amina iwabo akaba ari ahitwa Kamuli muri Busoga naho Sennyonga we akaba atuye ahitwa Matuga.
Muhungu John Kampala
3,916 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply