umu amakuru-  Opozisiyo yo muri ADEPR yandikiye inzego zitandukanye isaba ko nyobozi yegura | Umusingi

DSC07075  Opozisiyo yo muri ADEPR yandikiye inzego zitandukanye isaba ko nyobozi yegura

Please enter banners and links.

DSC07075

 

Kuwa 8 Ukwakira 2016 Ikinyamakuru Umusingi mu itohoza cyakoze kikabona ibaruwa Opozisiyo yo muri ADEPR yandikiye inzego zitandukanye isaba ko nyobozi yegura cyangwa ikeguzwa.

Mu nzego zandikiwe ndetse Ikinyamakuru Umusingi gifite kopi ,urwo rwandiko rwahawe inzego zitandukanye zirimo RGB ,PRIMATURE ,MINALOC,Inteko ishingamategeko imitwe yombi  ,Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ndetse bakavuga ko bagiye kwandikira na  Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iyi Opozisiyo irwanya ubuyobozi bwa ADEPR Ikaba iyobowe na Pasiteri Uwabimfura Modeste na Kalisimbi Jean Bosco .

Kuri urwo rwandiko bandikiye izo nzego zose twavuze haruguru hometseho urutonde rw’abantu 25 basinyeho bose basaba ko nyobozi ya ADEPR yegura kubera impamvu zitandukanye.

Impamvu basaba ko nyobozi yegura harimo gusesagura umutungo w’Itorero ,bakavuga ko hari abayobozi muri ADEPR bambuye abantu amafaranga yabo ndetse bakaba bafite imanza mu nkiko ,bakavuga ko bahinduye imyizerere ya ADEPR ndetse bakavuga ko bananiwe gucyemura ibibazo byo muri ADEPR n’ibindi byinshi bakaba aribyo baheraho bandikira inzego bazisaba kwiguza iyo nyobozi cyangwa ikibwiriza ikegura.

DSC07075

Urwandiko bandikiye inzego zitandukanye (Photo Umusingi)

Aasinye

Urutonde rw’abamaze gusinya kuri urwo rwandiko (Photo Umusingi)

DSC07084

Gusa n’ubwo basaba nyobozi kwegura ntago barerura ngo batangaze ko nyobozi iramutse yeguye cyangwa ikeguzwa aribo bayobora ADEPR cyangwa hari abandi baba babyihishe inyuma babakoresha .

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Uwabimfura Modeste ubu urimo kurega ADEPR ndetse akaba ari umwe mu basinye urwo rwandiko impamvu bandikiye inzego zitandukanye maze avuga ko bashaka ko nyobozi ya ADEPR yegura cyangwa ikeguzwa kubera amakosa bafite.

Modeste

Uwabimfura Modeste uyoboye abashaka guhirika ubutegetsi bwa ADEPR (Photo internet)

Pasiteri Modeste yagize ati “ubu twandikiye inzego zitandukanye turashaka ko ibibazo bibera muri ADEPR bikemuka”.

Ikinyamakuru Umusingi nanone cyabajije Kalisimbi Jean Bosco wayoboraga ADEPR Rusizi nyuma agahagarikwa ubu akaba afatanije na Pasiteri Modeste Uwabimpfura kurwanya ubuyobozi bwa ADEPR maze nawe yunga mu rya Modeste ati “twe tuzi ibibazo biri muri ADEPR nibyo dushaka ko bijya ahagaragara kandi mu ibaruwa twarabigaragaje tukaba dusaba ko nyobozi yegura cyangwa ikeguzwa itorero rigasigara uko ryahoze”.

Tumaze kumva ibyo Pasiteri Uwabimfura Modeste na Kalisimbi Jean Bosco,Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuvugizi w’ungirije muri ADEPR Bishop Rwagasana Tom kuri Telephone ye igendanwa kugirango tumaze niba uru rwandiko aruzi n’icyo aruvugaho  ariko yanga kutwitaba.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse no kubaza umuvugizi mukuru muri ADEPR Bishop Sibomana Jean nawe biba uko ntiyatwitaba ariko umunsi batuvugishije tukazabagezaho uko babyumva n’icyo babivugaho.

Rwagasana

Bishop Rwagasana Tom umuvugizi wungirije  agomba gukora ibishoboka byose agakemura ibibazo bivugwa (Ptoto internet)

Pastor-Sibomana

Bishop Sibomana Jean umuvugizi mukuru muri ADEPR (Photo internet)

Pasiteri Uwabimfura Modeste na Kalisimbi Jean Bosco bakaba bafite umuvuduko ukomeye wogushaka guhirika ubutegetsi bwa Rwagasana Tom na Sibomana Jean kuko ubu muri iyi minsi barimo kugenda basinyisha abantu inzandiko ndetse bagaragaza ko muri ADEPR harimo ibibazo n’ubwo ataribo ba mbere muri ADEPR bagaragaje ibibazo kuko hari n’abandi bigeze kwandikira Perezida Kagame barimo uwitwa Pasiteri Rukundo ari kumwe n’abandi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ibibazo byo muri ADEPR byahereye cyera ndetse na Usabwimana Samuel bigera aho akurwaho none Modeste na Kalisimbi nabo bakaba bashaka gukuraho nyobozi ya ADEPR iriho ubu ,ese bazabishobora?.

Inzandiko zimaze kuba nyinshi hari urwo Ikinyamakuru Umusingi giherutse kubatangariza aho Abapasiteri 5 bari bandikiye inzego nanone ubu abagera kuri 25 nabo banditse barasinya ko basaba ko nyobozi ya ADEPR yegura.

Ikinyamakuru Umusingi kizakomeza kujya kibagezaho amakuru yose yo muri ADEPR .

Gatera Stanley

2,282 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.