umu amakuru-  Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasezeranije umugabo wataye abana 4 n’umugore muri Australia | Umusingi

godansd bashatse  Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasezeranije umugabo wataye abana 4 n’umugore muri Australia

Please enter banners and links.

godansd bashatse

 

Kuwa 16 Nyakanga 2016 muri Paruwasi ya Kicukiro basezeranije umugabo witwa Gahamanyi Victor akaba yarasezeranye n’umukobwa witwa Uwineza Claudine wari uvuye kwiga mu gihugu cy’Ubushinwa ubu umugore akaba yaratanze ikirego ko umugabo we yamuteye n’abana 4 ashaka indezo z’abana.

Aganira n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 3 Ukwakira 2016 Uwineza Godance yagize ati “umugabo wanjye aria ho mu Rwanda yarambeshye ko aje muri Misiyo aterura udufaranga twose twari twarakoze turi kuri bank arigendera none nagiye kumva numva ngo yashakanye n’umukobwa nk’ibaza Idini risezeranya abantu bari barasezeranyeho n’iryahe?”.

Ikindi Uwineza akomeza avuga ko umugabo we Gahamanyi Victor uvuka Kabarondo yari mu idini ry’Abadeventisite (Adventist)hanyuma ajya gusezerana gute muri gatolika?ese ntibabanza ngo bamenye amakuru yabo bagiye gusezeranya?.

Ubwose ko yabeshye bikaba byamenyekanye ,ubwo uwo mukobwa we bazakomeza babane neza?kuko agomba kujya yohereza amafaranga yo gutunga abana be 4 barimo umuhungu umwe n’abakobwa 3.

godansd bashatse

Gahamanyi Victor n’umugore we Uwineza Claudine babana mu Rwanda (Photo Whatsap)

Godanse

Nahano bari kumwe

 

Uwineza yifuza ko umugabo we yagaruka akarera abana be kuko birirwa barira bashaka se baramubuze.

Ikinyamakuru Umusingi kuri Email yacyo cyandikiwe n’undi mugore w’inshuti ya Uwineza witwa Diane Kamagaju maze anenga cyane Gahamanyi Victor ndetse agira inama abakobwa muri rusange ko badakwiye guta umuco ko umugabo ufite urugo abana n’umugore aza akababeshya ko aba muri Asia cyangwa muri Amerika bakumva ko ari umukire cyangwa azaba ubutunzi ko ataribyo ati “ubwose ko yamubeshye azashobora gutunga ingo 2?”.

goddan

godanss

godansei

godansi

Gahamanyi akiri murukundo n’umugore we wa mbere babyaranye

godanse abana

Umugore we n’abana yataye muri Australia

godds

goodans

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibya Gahamanyi Victor cyashatse kumubaza kuri Telephone ye igendanwa ariko idacamo.

Umugore we wa mbere bari barasezeranye Uwineza Godance akaba yarongeye abwira Ikinyamakuru Umusingi ko nimero ze ahora azihindura kubera ko aziko polisi yo muri Australia imushakisha kuko yataye abana kandi bitemewe muri icyo gihugu.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda witwa Musenyeri Philipe Rukamba impamvu basezeranya abantu batabanje kumenya amakuru yabo n’icyo bakora nyuma iyo basanze hari umwe wabeshye mubo bamaze gusezeranya maze avuga ko iyo babimenye batangaza ayo makuru ko babeshye amasezerano agaseswa.

Musebyeri Philipe Rukamba akaba yaragize ati “tugiye kubikurikirana nidusanga aribyo tuzatangaza ayo makuru hanyuma amasezerano aseswe kuko nta n’ubwo aba ari amasezerano kuko baba barabeshye kandi nta masezerano ashingira kukinyoma yabaho”.

Iyi nkuru tuzakomeza kuyibakurikiranira kuko turacyashakisha nimero ubu Gahamanyi Victor akoresha ndetse n’iy’umugore we babana ubu witwa Uwineza Claudine kugirango nawe tumubaze niba yarashakanye na Gahamanyi abizi ko ataye abana 4 n’umugore muri Australia cyangwa atari abizi ,byose tuzabibagezaho.

Muhungu John

3,861 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.