Mugambira nyiri Hotel Eden Golf Rock yaburanye ubujurire bwo kudafungwa by’agateganyo
— August 23, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2016, nibwo Mugambira yongeye kugaragara imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi ajurira kudafungwa by’agateganyo, nyuma yo kumva ubujurire bwe urukiko rwemeza ko ruzafata umwanzuro kuwa Kane, nyuma y’iminsi ibiri.
Mugambira Aphrodis, nyiri Hotel Eden Golf Rock yajuririye kudafungwa iminsi 30 yari yakatiwe, ariko urukiko ntirwagira umwanzuro ruhita rufata ako kanya.
Bitandukanye n’ibisanzwe, Mugambira yagejejwe mu Rukiko mu mwambaro w’imfungwa,byatangiye abyita ibyoroshye aziko adashobora kumaramo iminsi 2 ariko ubu aho bigeze arabona ko bikomeye ahubwo akeneye ubutabazi.
Abitabiriye urubanza basabwe gusohoka rukaburanishwa mu muhezo, nk’uko byagenze no mu rw’ibanze, gusa abarwitabiriye baza gutungurwa n’uko rurangiye batamenyeshejwe umwanzuro cyangwa ikindi gihe cyo kuwumenyeshwa.
Umwanditsi w’urukiko yavuze ko isomwa ry’umwanzuro kuri uru rubanza ari kuwa kane tariki 25 Kanama 2016 ku isaha ya saa munani.
Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko mu batangabuhamya harimo abagikora muri iyi hoteli ya Mugambira bikaba byakwica iperereza, rutera utwatsi icyifuzo cy’uko yarekurwa.
Mugambira kandi yari yasabye gutanga umwishingizi n’amafaranga y’ingwate angana na miliyoni 1Frw, ariko ntibyahabwa agaciro kubera imbogamizi zagaragajwe n’ubushinjacyaha.
Gusa abantu nkaba babaherwe mu bihugu bya East Africa batanga amafaranga menshi iyo bafite ubishingira ko batazatoroka ubutabera iyo ari ibyaha bidakomeye ariko Mugambira akaba ashinjwa icyaha gikomeye.
Icyaha akurikiranyweho cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya gihanwa n’ingingo ya 206 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Bivugwa ko yagikoze abwira abakobwa akoresha muri hoteli ye kuryamana n’abakiriya bayigana.
Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuri magana 500Frw kugeza kuri miliyoni 2Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Tariki 12 Kanama 2016, nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku cyaha aregwa.
Indi nkuru nkuko twakomeje kujya tubagezaho ibya Mugambira tuzayibagezaho urikiko umunsi ruzasoma umwanzuro w’urubanza niba ubujurire bwe buzatsinda cyangwa buzatsindwa agakomeza igifungo.
Ubwanditsi
3,248 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply