CNLG iravugwamo abakozi babaringa bahembwe akayabo ka 25.000.000
— August 23, 2016
Please enter banners and links.

Uretse Ntagengerwa Vestine wari umukozi ushinzwe abakozi muri Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside “CNLG”, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali, akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kuba yaragiye ahemba abakozi ba baringa, hakanyerezwa akayabo ka miliyoni mukamyabiri n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (25.000.000). Iby’iki kibazo ariko kugeza ubu birimo urujijo ku buryo hashobora gufatwa benshi.
Abo yahembye batahakora nabo bagomba kumenyekana ,ese ntiwasanga hari ababiri inyuma?
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Sup Emmanuel Hitayezu, yatangarije ibitangazamakuru bitandukanye ko mu mwaka wa 2012 ari bwo Ntagengerwa Vestine yatangiye kujya akora impapuro mpimbano zigaragaza umubare w’abakozi ba CNLG urenga umubare nyakuri, hakaba hamaze gutahurwa asaga 25.000.000 yahembwe abakozi batabaho muri iyi komisiyo, gusa hakaba hagicukumburwa n’ibindi. Uyu mukozi ajya gutabwa muri yombi, ni ubuyobozi bwa CNLG bwari bwabimenyesheje Polisi y’u Rwanda, nyuma yo kuvumbura ko haba hari amanyanga yakozwe mu ikorwa ry’imishahara.
Igikomeje kuba urujijo ariko, ni uburyo umukozi ushinzwe abakozi yaba amaze imyaka ine ahemba abakozi ba baringa, agakora urutonde rw’abakozi badahari n’ubuyobozi bw’ikigo butabazi, hanyuma rugaca ku mukozi ushinzwe imari akarwemeza, rugakomeza kugeza no ku muyobozi mukuru wa CNLG wagiye asinyira ibintu bifutamye mu gihe cy’imyaka ine yose, ariko aba bakaba nta cyaha bakoze dore ko ubu nta wundi muri aba urimo gukurikiranwa.

Ntagengerwa Vestine wari umukozi ushinzwe abakozi muri Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside “CNLG
Ku bijyanye n’uru rujijo, Dr Jean Damascene Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, ngo tumubaze uburyo yaba yaramaze imyaka ine asinyira buri kwezi ibintu bipfuye n’ushinzwe imari muri iki kigo ayobora nawe akabishyiraho umukono hari abakozi ba baringa ku rutonde, gusa ntiyashatse kubidutangariza kuko yadusubije ko amakuru ajyanye n’iki kibazo yose bayatanze, akaba yumva nta yandi asigaranye.
Ariko amakuru nkaya uwariwe wese ushatse kumubaza yakabaye amubwira ku buryo amubaza ati amakuru nguhaye uranyuzwe?naho iyo utangiye kwanga gutanga amakuru nkaya uko bikwiye ,umuntu ashobora kugenda akeka byinshi impamvu utamuha amakuru yose ashaka.
Sup Emmanuel Hitayezu yabajijwe impamvu nta bandi bakurikiranywe kandi byumvikana ko nabo bagiye basinyira ibintu birimo amakosa, avuga ko Polisi yakoze iperereza ry’ibanze ikaba yaramaze gushyikiriza dosiye Ubushinjacyaha, nabwo bukaba bushobora gukomeza gukora iperereza hakaba hagaragara n’amakuru mashya, kandi iperereza rikaba rinakomeza kugera mu rukiko.
2,986 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply