Hatangijwe ikoranabuhanga mu gutanga ibyangombwa byo gucuruza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi
— August 19, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 18 Kanama 2016 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangije urubuga kumugaragaro www.ralis.minagri.gov.rw ruzafasha abakora ubucuruzi bwohereza cyangwa buvana umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mahanga kubona ibyangombwa hifashishijwe ikoranabuhanga, MINAGRI ivuga ko bizorohereza abacuruzi bikanafasha mu kuzamura iterambere ry’ubucuruzi mu buhinzi n’ubworozi.
Mu gihe cyashize kugira ngo umuntu abashe gukora ubucuruzi bwambuka imipaka mu bijyanye n’umusaruro w’ubihinzi n’ubworozi yagombaga kubanza kujya gusaba ibyangobwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi rimwe na rimwe bigatwara igihe ariko ubu bazajya babibona hifashyishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwavuzwe hejuru.
Yavuze ko ubu buryo buzafasha korohereza ubucuruzi hakagabanuka n’amafaranga yokoreshwaga mu gushaka ibyangobwa.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI Toni Nsanganira
Yagize ati “Urubuga rugamije kugeza amakuru ku bohereza cyangwa bavana ibicuruwa mu mahanga kandi rukazafasha abacuruzi kubona ibyongobwa, bakamenya n’amakuru ku buziranenge bw’ibyoherezwa mu mahanga.”
Nsanganira avuga ko mu gihe Isi igezemo umuntu atagomba kujya gutonda umurongo ashaka ibyangobwa, bityo ko urubuga Minagiri yashyizeho ruzafasha abacuruzi kubarinda gusiragira.
Yavuze ko ikoranabuhanga mu gutanga amakuru rizajyana no kuzuzanya n’irikoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ibyo ngo bijyanye na gahunda y’imyaka itanu Leta y’u Rwanda yihaye yo gukoresha ikoranabuhanga mu guhindura ubukungu, mu bikorwa by’iterambere nk’ubucuruzi, nibura nyuma y’iminsi ibiri umucuruzi yamaze kuzuza ibyo asabwa yicaye imbere ya mudasobwa, azajya asubizwa ko ibyangombwa bye byuzuye.

Anatari U Karimba wari uhagarariye Trade Mark East Africa
Toni Nsanganira yavuze kandi ko muri gahunda y’ubucuruzi, u Rwanda rwifuza kugera ku kigero cya 28% kuko rukiri kuri 19%.
U Rwanda ngo rufite gahunda yo kugabanya ibituruka mu mahanga, nibura bikaba byaguma hagati ya 16 -17% iryo koranabuhanga rizabafasha gutanga ibyangombwa ngo rizanabafasha kubigabanya.
Nsanganira ati “Ikoranabuhanga ni ryo pfundo ryo kugira ngo iterambere rigerweho, nk’uko u Rwanda rwifuza ubukungu bushamikiye ku bumenyi, ubwo bumenyi ntitwabugeraho tudafite ikoranabuhanga.”
Abacuruzi 200 bamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda, ngo babona ari uburyo bworoshye buzajya bubafasha gukora ubucuruzi bwobo ku buryo bwihuse.
Anataria U Karimba umuyobozi muri TRADE MARK EAST AFRICA ushinzwe ibikorwa by’icyo kigo yabwiye abanyamakuru ko iki kigo gishyigira ibikorwa by’iterambere mu bihugu bya East Africa bakaba barahisemo gukorana na MINAGRI kuri iyi gahunda yo gufasha abacuruzi bacuruza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kuko hari ibyo bakura mu mahanga nibyo bohorezayo.
Karimba yakomeje avuga ko n’ibindi bigo bitandukanye bikora ibikorwa bihurira n’ibihugu bya East Africa nabyo bakorana nabyo .
Gatera Stanley
2,993 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply