Umutoza w’ikipe Amavubi amaze kwirukanwa Mashami ashobora kuyitoza
— August 18, 2016
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 18 Kanama 2016 Jonathan McKinstry umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’amezi atanu yongereye amasezerano y’imyaka ibiri amaze kwirukanwa ku murimo ye.
Ni nyuma yaho ikinyamakuru ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko bikesha amakuru umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC Lt. Col. Rugambwa Patrice yari yavuze ko uyu mutoza ashobora gutoza umukino wa Ghana cyangwa nta wutoze bitewe n’impande zombi uko zizaba zumvikanye.
Yagize ati “ Iyo abantu basinye amasezerano umwe ntayubahirize habaho kureba icyo amasezerano ateganya mu kuyasesa cyangwa kuyahagarika”.
Mu cyumweru gishize nibwo umutoza yasabwe ibisobanuro
McKinstry mu cyumweru gishize yashyikirijwe ibaruwa imusaba ibisobanuro ku bijyanye n’ikipe y’igihugu ko yasezerewe mu matsinda yo guhatanira igikombe cy’Afurika ndetse no kuba yarafashe ikipe iri ku mwanya wa 68 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA maze ubu akaba ayigejeje ku mwanya 121.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru McKinstry nibwo yagejeje ibisonanuro yari yasabwe kuri MINISPOC maze birasuzumwa nyuma biteshwa agaciro hakurikijwe ibyari bikubiye mu masezerano.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo umuntu wasabye abanyamakuru kudatangaza amazina ye maze avuga ko uyu mutoza amaze gushyirikizwa ibaruwa imwirukana ku mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.
Uyu mutoza azahabwa ukwezi nyuma yo kwirukanwa ku bihumbi 10 by’amadolari, hafi miliyoni 7,939,721.63 mu mafaranga y’u Rwanda yari asanzwe ahembwa.

Mashami wigeze kungiriza McKinstry arimo gutoza ikipe y’Amavubi mato

Eric Nshimiyimana nawe uhabwa amahirwe
Zimwe mu nshingano uyu mutoza yari afite
McKinstry yari yiyemeje kugeza ikipe y’igihugu Amavubi mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha wa 2017 (AFCON 2017) ndetse no kugera kure hashoboka mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2018, ariko ntiyabigezeho.
-Amavubi yasezerewe na Libya kubitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018.
Jonathan McKinstry yatsinzwe imikino 12 mi mikino 25 amaze gutoza ,anganya imikino 2,atsinda imikino 11.
Uko Amavubi yitwaye kuva atangiye gutozwa na McKinsrty
29/03/2015 (FIFA Friendly) Zambia 2-0 Rwanda
06/06/2015 FIFA Friendly Rwanda 0-0 Kenya
07/06/2015 FIFA Friendly Rwanda 2-0 Tanzania
14/06/2015 CAF Nations Cup Qual Mozambique 0-1 Rwanda
28/08/2015 FIFA Friendly Rwanda 3-1 Ethiopia
05/09/2015 CAF Nations Cup Qual Rwanda 0-1 Ghana
12/09/2015 FIFA Friendly Rwanda 0-1 Gabon
13/11/2015 FIFA World Cup Qual Libya 1-0 Rwanda
17/11/2015 FIFA World Cup Qual Rwanda 1-3 Libya
21/11/2015 CECAFA Cup Ethiopia 0-1 Rwanda
24/11/2014 CECAFA Cup Rwanda 1-2 Tanzania
27/11/2015 CECAFA Cup Rwanda 3-0 Somalia
01/12/2015 CECAFA Cup QF Rwanda 0-0 (5-3p) Kenya
03/12/2015 CECAFA Cup SF Rwanda 1-1 (4-2p) Sudan
05/12/2015 CECAFA Cup F Uganda 1-0 Rwanda
06/01/2016 FIFA Friendly Rwanda 1-1 Cameroon
10/01/2016 FIFA Friendly Rwanda 1-0 DR Congo
16/01/2016 CAF Nations Championship Rwanda 1-0 Ivory Coast
20/01/2016 CAF Nations Championship Rwanda 2-1 Gabon
24/01/2016 CAF Nations Championship Morocco 4-1 Rwanda
30/01/2016 CAF Nations Championship QF Rwanda 1-1 (1-2et) DR Congo
26/03/2016 CAF Nations Cup Qual Mauritius 1-0 Rwanda
29/03/2016 CAF Nations Cup Qual Rwanda 5-0 Mauritius
28/05/2016 FIFA Friendly Rwanda 0-2 Senegal
04/06/2016 CAF Nations Cup Qual Rwanda 2-3 Mozambique.
Jonathan McKinstry yirukanwe nyuma yaho haburaga iminsi mike ngo abakinnyi b’ikipe y’igihugu bahamagarwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi wo kwitegura umukino uzabahuza na Ghana tariki 3 Nzeli uyu mwaka.
Havuzwe byinshi mu itangazamakuru ubwo yahabwaga akazi bimwe mu byavugwaga ni uko uyu mutoza yari akiri muto atazwi bikavugwa ko ntaho azageza iyi kipe Amavubi.Ikindi cyavuzwe ni uko yahawe akazi ako kanya agasubira kwiga ,ibyo byose byaravuzwe mu itangazamakuru ko umuntu ukiri muto ,utararangiza no kwiga ,utaratozaho ikipe ikomeye byibuze ko yishakiraga gukora CV ye kugirango abone uko azajya gutoza ahandi.
Hagiye havugwa byinshi none ibyavugwaga ko ntaho azayigeza ndetse ko atabishoboye gutoza bibaye ukuri ahubwo ikipe yayisubije inyuma cyane ugereranije naho yayisanze.
Abatoza bashobora gutoranwamo uzatoza iyi kipe
Nyuma yo kwirukanwa k’umutoza Jonathan McKinstry abashobora kuvamo ugomba gutoza iyi kipe ku mukino wa Ghana wo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika ni :Mashami Vicent, Masudi Djuma,Nshimiyimana Eric na Kanyankore Yaounde ariko amahirwe menshi arahabwa Mashami Vicent na Nshimiyimana Eric.
Ndayambaje F
2,911 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply