Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango yapfiriye muri Motel i Gicumbi yari afite ubukwe
— August 6, 2016
Please enter banners and links.

Dr Jean Fidele Niyomugabo wari umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi mu karere ka Ruhango bamusanze mu cyumba cya Motel yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki 6 Kanama 2016 mu mujyi wa Byumba mu karere ka Gicumbi.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na bamwe mu bakorana nawe ku bitaro bya Kinazi batifuje ko amazina yabo atangazwa babwiye Ikinyamakuru Umusingi ko bamenyeshejwe iby’urupfu rw’umuyobozi wabo muri iki gitondo ariko batarabona amakuru arambuye kuri byo.
Dr.Jean Fidele Niyomugabo akaba yarafite ubukwe Kuwa gatandatu utaha .
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye itangazamakuru ko iby’aya makuru abizi ,avuga ko bagikurikirana ngo bamenye neza iby’urupfu rwa Dr Jean Fidele Niyomugabo.
Umurambo we wazanywe ku bitaro byo ku Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Dr Jean Fidele Niyomugabo(Photo internet)
Juvénal Mudaheranwa umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabwiye igitangazamakuru kimwe ko bamenye ko uyu muyobozi w’ibitaro yafashe icyumba cya Motel mu gitondo bakamusanga yapfuye.
Ati “Igikekwa ni ukwiyahura kuko yari yifatiye icyumba aryamamo, hanyuma abantu basanga ku murambo we imiti ishobora kwica umuntu, ubwo rero ibindi biragaragazwa n’ibizami bya Autopsy.”
Ikinyamakuru Umusingi kiracyacukumbura kugirango kimenye icyaba cyatumye yiyahura nkuko bikekwa dore ko hari imiti basanze kumurambo we.
Gatera Stanley
4,283 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply