Mary Gahonzire mu bapolisi 308 bo kurwego rwo hejuru basubijwe mu buzima busanzwe
— August 3, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 3 Kanama 2016 Polisi y’u Rwanda yasezereye ku mugaragaro abapolisi 308 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo Mary Gahonzire wari umwe mu bayobozi bakuru ba polisi bungirije.
Gahonzire yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi mbere yo kugirwa Umuyobozi mukuru wungirije mu Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), umwanya yavuyeho agarurwa muri Polisi aho atamaze igihe akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu bapolisi bakuru basezerewe harimo DCGP Stanley Nsabimana,Mary Gahonzire, Cyprien Gatete; ACP Sam Karemera, Wilson Rubanzana, Francis Nkwaya, Jimmy Hodali na Joseph Rudahingwa.

Nsabimana Nsabimana nawe wari umuyobozi mukuru wa polisi wungirije na we yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Mu bagiye muri icyo kiruhuko harimo abakomiseri bakuru ba polisi bungirije babiri bavuzwe hejuru, hakabamo umukomiseri umwe wa polisi n’umukomiseri umwe wungirije ari we ACP Jimmy Hodari.
Umuhango wo kubasezerera wayobowe na Minisitiri w’Umutekano Sheikh Mussa Fazil Harelimana, mu bawitabiriye hakaba harimo n’umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano.





Minisitiri w’Umutekano yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika wabashimiye akazi bakoreye igihugu harimo umusanzu wa bamwe muri bo mu rugamba rwo kukibohora.
Ati “Icya mbere ni ukubagezaho ishimwe ry’igihugugu nasabwe kubagezaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Mu izina ry’Igihugu arabashimira ubwitange mwagize, akazi keza mwakoze haba bamwe muri mwe mu kubohora igihugu no guhagarika jenoside ndetse ntibyarangiriraho ahubwo mugira uruhare mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese.”
Gatera Stanley
4,632 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply