umu amakuru- Umuhanzi w’Icyamamare muri Amerika DMX yitabye Imana | Umusingi

Umuhanzi w’Icyamamare muri Amerika DMX yitabye Imana

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Mata 2021 mu masaha y’ikigoroba nibwo havuzwe inkuru y’incamugongo ku bahanzi n’abakunzi ba muzika ivuga ko umuhanzi DMX yitabye Imana.

Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko azize indwara y’umutima ko wahagaze ariko hari n’abantu bavuze ko amaze iminsi arembye azira ibiyobyabwenge.Abahanzi benshi muri Amerika bakunda gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’urubyiruko bigahitana ubuzima bwabo.

Mu bandi bahanzi bivugwa bahitanywe n’ibiyobyabwenge harimo Whitney Houston nawe yararyamye umutima urahagarara.

DMX akaba yarafite indirimbo nyinshi ariko iyamenyekanye cyane n’iyitwa Ruff Ryders’Anthem ,Party up,Slippin,Lord give me a sign n’izindi zitandukanye ,akaba apfuye afite imyaka 50.

Urupfu rwa DMX uzwi ku mazina ye y’ababyeyi bamwise  Earl Simmons rukaba rwatangajwe n’umuryango we aho wagize uti tubabajwe bikomeye nogutangaza urupfu rw’umukunzi (loved one)upfuye afite imyaka 50.

DMX akaba yapfiriye mu bitaro byitwa White Plain aho yari yaragiye kuvurirwa mu cyumweru gishize akaba yarajyanyweyo kubera ikibazo cy’umutima.DMX akaba assize abana 15,Imana imwakire mu bayo kandi imuhe iruhuko ridashira.

1,609 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.