Umuhanzi w’Icyamamare muri Amerika DMX yitabye Imana
— April 10, 2021
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Mata 2021 mu masaha y’ikigoroba nibwo havuzwe inkuru y’incamugongo ku bahanzi n’abakunzi ba muzika ivuga ko umuhanzi DMX yitabye Imana.
Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko azize indwara y’umutima ko wahagaze ariko hari n’abantu bavuze ko amaze iminsi arembye azira ibiyobyabwenge.Abahanzi benshi muri Amerika bakunda gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’urubyiruko bigahitana ubuzima bwabo.
Mu bandi bahanzi bivugwa bahitanywe n’ibiyobyabwenge harimo Whitney Houston nawe yararyamye umutima urahagarara.
DMX akaba yarafite indirimbo nyinshi ariko iyamenyekanye cyane n’iyitwa Ruff Ryders’Anthem ,Party up,Slippin,Lord give me a sign n’izindi zitandukanye ,akaba apfuye afite imyaka 50.




Urupfu rwa DMX uzwi ku mazina ye y’ababyeyi bamwise Earl Simmons rukaba rwatangajwe n’umuryango we aho wagize uti tubabajwe bikomeye nogutangaza urupfu rw’umukunzi (loved one)upfuye afite imyaka 50.
DMX akaba yapfiriye mu bitaro byitwa White Plain aho yari yaragiye kuvurirwa mu cyumweru gishize akaba yarajyanyweyo kubera ikibazo cy’umutima.DMX akaba assize abana 15,Imana imwakire mu bayo kandi imuhe iruhuko ridashira.
2,689 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply