umu amakuru- Daniella Maila yakoze indirimbo ihimbaza Imana yise Ndakwebaza nta (Video) | Umusingi

Daniella Maila yakoze indirimbo ihimbaza Imana yise Ndakwebaza nta (Video)

Please enter banners and links.

Umuhanzikazi mu gihugu cya Uganda witwa Daniella Maila ubu usigaye ukora indirimbo zihimbaza Imana yasohoye indi yise Ndakwebaza nta .

N’umukobwa mwiza abenshi bacyeka ko ari umunyarwanda akaba yarabanje gukora indirimbo zisanzwe ariko nyuma aza guhindura ubu akaba asigaye akora indirimbo zihimbaza Imana zishingiye ku buzima bwe.

Indirimbo iri mu rurimi rw’Igikiga akaba yarayise Ndakwebaza nta ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo nagushira nte?,muri iyo ndirimbo avuga ko ahari umwijima izuba ryaratse,ahari ugutinya habaye gutinyuka ati nje kugushimira nogutanga ubuhamya.

Muri iyo ndirimbo akomeza avuga ko nta kizamutandukanya n’Imana kuko ariyo yamurokoye ayisaba ko aho azacumura izamubabarire ndetse izamufashe kumuzamura ku misozi miremire .

Uyu mukobwa mwiza kandi ukiri muto  akaba afite indirimbo nyinshi zirimo Mulala,Akagambo,Rukundo ya Yesu n’izindi zitandukanye uwazishaka akaba yazisanga kuri Youtube kandi yasabye ko mumushyigikira mugakora subscribe kuri You tube channel ye yitwa Daniella Maila.

345 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.