Uko bamwe mu baturage muri Kayonza barenganywa bamburwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo barangiza bakabutesha agaciro(Video)
— March 28, 2021
Please enter banners and links.

Ikinyamakuru Umusingi na Umusingi TV Kuwa 25 Werurwe 2021 basuye abaturage mu Karere ka Kayonza ahitwa mu Murenge wa Kabale mu Kagali ka Rubumba aho bamwe mu baturage bambuwe ibyangombwa byabo by’ubutaka n’Akarere bumvikanye ko kagiye kubagurira ubutaka.
Igitangaje bamwe bagiye bishyurwa amafaranga adahwanye n’ubutaka bwabo kubera bavuga ko bagenewe hatabayeho ubwumvikane ku ngure y’ubutaka bwabo.
Nkuko abatuarge benshi bamaze kumenya ko ikinyamakuru Umusingi ko aricyo kirengera rubanda bakaba batugezaho akarengane k’ibibazo baba bafite inzego ziba zarananiwe gucyemura kikabakorera ubuvugizi bityo abaturage mu Murenge wa Kabale muri Kayonza bakaba bari batubwiye ko hari ibibazo byinshi tujya kumva ibibazo bafite.


Gahire Jean Bosco

Gitifu w’Akagali witwa Habiyaremye Vencent
Uwitwa Gahire Jean Bosco yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko yagombaga kwishyurwa ubutaka bwe Miliyoni ebyiri kubera ko ubutaka bwe n’ubw’abandi hari umushoramari utazwi ariko bakeka ko ari umuntu ukomeye muri Leta wahaguze ariko bamwe barishyurwa nabwo bagafata ayo babageneye adakwiye ubutaka bwabo ariko Gahire we akaba atarishyuwe kandi ibyangombwa cye cy’ubutaka cya burundu.
Gahire avuga ko afite impungenge ko ejo bashobora kuza bakamukura mu butaka bwe bitwaje ko bafite icyangombwa cy’ubutaka bwe cyaburundu kandi atarishyuwe.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuyobozi wa Akagali ka Rubumba witwa Habiyaremye Vencent avuga ko icyo kibazo atakizi ko ari mushya kandi kubera COVID-19 atabonye uko ahura n’abaturage kugirango bamubwire ibibazo bafite abikemure. Yagize ati “Ngiye kugikurikirana”.
3,100 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply