Bishop Niyomwungere Constantine washinjwaga gukoreshwa mu kugeza Rusesabagina mu Rwanda yavuze uko yakoreshejwe na RIB kugeza ubwo amugejeje i Kigali (Video)
— March 5, 2021
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Werurwe 2021 Paul Rusesabagina yongeye kwitaba urukiko ku byaha aregwa birimo iterabwoba ariko habanje kuba impaka ndende ku mutangamakuru witwa Bishop Niyomwungere Constantine.
Rusasabagina Paul ntiyashakaga ko urukiko rwumva ubuhamya bw’uyu Bishop Niyomwungere Constantine kuko avuga ko yamureze mu zindi nkiko ndetse ko amwiyamye ariko Urukiko rukaba rwafashe akanya ruriherera gusuzuma ibyifuzo bya Rusesabagina n’umwunganira hanyuma rwemeza ko umutangamakuru yemererwa agatanga amakuru mu rukiko.
Abantu benshi bibazaga uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda bamwe bavuga ko yashimuswe abandi babihakana ariko Bishop Niyomwungere Constantine umva uko yabivuze.Yavuze ko amenyana na Rusesabagina hari muri 2017 bamenyanye bahujwe n’umuntu wo muri Ambasade atavuze niba ari iy’u Burundi cyangwa iy’u Rwanda.
Niyomwungere yanogeje umugambi wo gufatisha Rusesabagina
Bishop Niyomwungere yabeshye Rusesabagina ko hari abayobozi bo mu Burundi bamwemereye indege ariko ashaka kumugusha mu bishuko.
Ati “Nakoze operation yose, umugabo [Rusesabagina] yavuze ko azabonana n’abayobozi ba FLN, ndabyumva ariko umutima wanjye ntiwabyitaho. Byansabye ubwenge bwinshi, ndashima Imana ko nibura uwo muntu umunsi umwe nimugeza imbere y’ubutabera nzagushima.’’
Akimara kubona indege, Bishop Niyomwungere yamubajije aho yifuza kunyura, ariko yanga guca mu Bubiligi no mu Budage ariko aramubwira ngo abireke.
Amubajije muri Kenya naho avuga ko atahizeye birangira ahisemo kujya muri Dubai.
Bamaze kwitegura yabwiye Michael ko bazanyura Dubai, amusaba kumwoherereza itike y’indege na Passport.
Yakomeje avuga ati “Byose nabikoze ariko ntamujyanye mu maboko y’abicanyi.”
Yavuze ko igihe cyageze akajya kumwakira i Dubai aho yari amaze iminsi ibiri. Mu byo yamubwiraga byose yamubwiraga ko abantu bashobora kumenya ko yaharaye, bikamugwa nabi.
Ati “Nari namubwiye ko agomba kwitwara mu buryo budasanzwe nk’umuntu ukomeye. Namwatse pasiporo turi ku kibuga cy’indege cya VIP tugeze mu cyumba cya VIP mbwira umukobwa wari uhari ko baduterera visa.’’


Rusesabagina Paul na Bishop Niyomwungere Constantine

Bishop Niyomwungere Constantine atanga amakuru yifatwa rya Rusesabagina


Yasobanuye ko we aho yari agiye yari ahazi ndetse yari afite intumbero yo kumuzana muri Kigali.
Ati “Icyaba cyose, njye natuye umutwaro. Tugeze mu ndege, batangiye gutanga amatangazo, mbonye hari akamenyetso, ko hagiye kuvugwa ibyo kwambara ceinture, aho tugiye naramwegereye ntangira kumuganiriza kugirango atumva aho indege igiye Nagize amahirwe ntiyabyumva. Paul nk’umuntu ukunda kuganira, yabajije uwo mukobwa amasaha akoresha mu kugera Bujumbura ati numvise ashobora kumenya umugambi wanjye bikanteza ikibazo mu ndege ngize Imana , Umukobwa yahise avuga ko ibihugu byose byo mu Karere ni ibihugu byegeranye kandi bidatwara amasaha menshi mu rugendo’’.
Nahise mbwira umukobwa kutuzanira amazi njijisha mbaza Rusesabagina nti nturushye ati ndarushye nti reka turyame turaryama arasinzira ariko njye sinasinziraga kuko mu mutima nari mfite ikibazo.
Yasabye uwo mukobwa kuzimya amatara, ngo Paul Rusesabagina aruhuke ndetse araruhuka arasinzira.




Ati “Njye sinari kugira ubucucu ngo nsinzire. Mu mwanya muto dushyitse, ni bwo yambwiye ati ‘jya imbere tugende.’ Yahise yakirwa n’abagabo babiri, barimo Michael wamweretse urupapuro rwo kumuta muri yombi. Ni aho mperukanira na Paul.’’
Uzi gukora ibyiza ntabikora aba akoze icyaha
Bishop Niyomwungere ni we ubwe wisabiye umukozi wa RIB niba hari uburyo yabafasha guta muri yombi Rusesabagina.
Ati “Umugabo aho kuba imva yaba imbwa. Naje kuganira na Rusesabagina, amubaza igihe yifuza kuzagenda. Yambwiye ko kugenda n’indege zisanzwe, ashobora kugira ingorane. Ni ukuvuga ngo 90% ni we wampaye ubushobozi bwo kumenya imigambi yose afite, menya uwo ariwe. Byatumye mfata icyemezo cyo gukora ibikorwa nakoze.’’
UKO BISHOP NIYOMWUNGERE YAHUYE NA RUSESABAGINA
Mu buhamya bwe, BISHOP NIYOMWUNGERE yahuye na Rusesabagina mu 2017, amubwira ibyo akora bahujwe n’undi muntu .
Nyuma yo gusoma amakuru kuri internet yumvise ibyakozwe n’abarwanyi ba FLN bishe abaturage mu Rwanda, amubajije amubwira ko ari we.
Ati “Nagize ubwoba nk’umukozi w’Imana. Naramuhamagaye mvugana nawe, ndamubaza nti ‘abantu bawe ni bo bakoze bino ?ati yego, Icyambabaje ni uko babikoze, uwitwa Sankara, umuvugizi wacu, akajya kuri radio akemera ko ari twe twabikoze. Yarambwiye ati ‘byari gukorwa hanyuma tukabishyira mu mbuga nkoranyambaga, tukavuga ko byakozwe n’abasirikare b’u Rwanda, ibyo bibangisha abaturage. Narababaye nk’umuvugabutumwa wigisha umutima w’imbabazi.’’
Bishop Niyomwungere kuva icyo gihe yagabanyije kuvugana na Rusesabagina.
Ati “Mu 2019, mu minsi ya Noheli n’Ubunani, ahagana ku wa 27 Gashyantare, barampamagara, umuntu ambwira amazina ye, ntiyambwira ko ari uwo muri RIB. Yambwiye ko afite ubutumwa ashaka kumpa, ansaba niba namwemerera nkamujyanira ibintu.’’
Yabwiye umushoferi, bajyana kureba ‘ako kantu’ yagombaga gushyira uwo muntu we.
Akihagera yahise atabwa muri yombi, yumva agize ubwoba. Yagejejwe ahantu arabazwa ibya Rusesabagina, bamwerekana ibimenyetso na we yemera ko bavugana.
Ati “Naramuhamagaye ndi muri RIB. Ku munsi wakurikiyeho haje umugabo witwa Michael amwandikisha ko akekwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Naguye mu kibazo ndababara kumva ko Musenyeri naba nkora ibyo. Namusobanuriye ijambo ku rindi. Nemera ko afite ishyaka, anafite na FLN. Amaze kunsobanurira ambwira ko nkorana na FLN.’’
Nyuma y’iminsi itanu, uwo mugabo yamubajije icyo yakora aramutse arekuwe, avuga ko atakongera kuvugana na Rusesabagina.
Uwo mugabo yamusabye ko bakomeza kuvugana kugira ngo nanabona ikindi kidasanzwe azababwire.
Bishop Niyomwungere ari muri RIB yeretswe abagizwe imfubyi n’ibitero byagabwe na FLN ya Rusesabagina, abapfuye, imodoka zatwitswe, yumva bimubabaje.
Rusesabagina yamusabye kuzamuherekeza mu Burundi, na we abimenyesha Michel [umukozi wa RIB] wamukoresheje inyandikomvugo mu Bugenzacyaha.Isomwa ry’urubanza Umucamanza akaba yavuze ko ruzasomwa ku itariki 10 Werurwe 2021 .
3,715 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply