umu amakuru- Umuherwe Nkubiri ufunzwe hari abandi bashaka kumurega ibindi byaha bishya. | Umusingi

Umuherwe Nkubiri ufunzwe hari abandi bashaka kumurega ibindi byaha bishya.

Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi kiyemeje gukora ubuvugizi ku baturage barengana bakarenganurwa ,Kuwa 29 Ukuboiza umuturage witwa Ngirabatware Francis yagitangarije akarengane yakorewe no kwa Nkubiri Alfred yishyuza Miliyini ebyiri n’ibihumbi magana ane (2.400.000Rfw).

Ngirabatware yagize ati “Ni mwe ku kinyamakuru Umusingi?numvise ko mukorera abaturage ubuvugizi nagirango nanjye mumfashe munkorere ubuvugizi nishyurwe nakorewe akarengane na ENAS y’umuherwe Nkubiri Alfred uriya ufunze yaranyambuye namukoreye i famu y’inka mu Bugesera njya no gukora imirima ye i Kibungo ariko umugore we yanyirukanye atanyishyuye kandi njye narapatanye nshyiraho abakozi none baranyishyuza bamereye nabi rwose ndababaye mumfashe munkorere ubuvugizi”.

Ngirabatware yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko arimo gutegura kurega Nkubiri Alfred mu Nkiko kubera yishe amazerano bagiranye kandi we yakoze akazi yagombaga gukora.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Ngirabatware iyo agiye kwishyuza icyo bamubwira avuga ko asigaye atinya kujya kwishyuza kuko bamubwira nabi kandi ko hari abandi bantu babiri azi bafunzwe bazira kwishyuza bakabahimbira ibyaha umwe yitwa Havuga uzwi ku izina rya Shwanyaguza yafunzwe imyaka ibiri undi yitwa Kazungu afungiye i Ntsinda nanjye bashobora kumfungisha nzira kwishyuza n’iyo mpamvu mbitabaje kuko bambwiye ko Ikinyamakuru cyanyu kirengera abaturage ndababaye cyane.

Yakomeje avuga ko inzego zitandukanye zibishinzwe zikwiye kumwishyuriza cyangwa bakamufasha gutanga ikirego ariko akabona icyo yishyura abakozi nawe yari yakoresheje kuko i famu ifite higitari zigera muri 600 ni nini cyane atari kuyikora wenyine yagombaga gupatana nawe agashyiramo abandi bagakora.

Urutonde rw’abishyuza Ngirabatware

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umugore wa Nkubiri Alfred kuko Alfred afunzwe azira ibyamafumbire ariko nimero y’umugore we ntibyadukundiye kuvugana nawe ariko twahamagaye umuhungu wa Nkubiri witwa Remy.

Ibyo Remy yadusubije byo birasekeje kuko tukimuhamagare tumubwiye ko turi abanyamakuru yahise avuga ati amakuru se mwayakurahe?.

Twaramubwiye tuti hari amakuru ko hari umuturage witwa Ngirabatware Franscis uvuga ko yakoze ifamu y’iwanyu mu Bugesera ndetse yuhira imyaka atitera imiti muri Kibungo yirukanwa ku kazi atishyuwe maze ako kanya Remy ati uwo ntabwo tumuzi arabeshya ,tumubwiye ko dufite inyandiko ze yishyuza ati “Harya mukorera ikihe kinyamakuru?nonese ko umpamagaye muri weekend urumva hari amakuru wabona ?”.

Twamubwiye ko ari kuwa kabiri atari muri weekend arongera ati se ko amasaha yakazi yarangiye tumubwira ko saa kumi twe tuba tugikora arongera ati niba ushaka amakuru wari guhita uza ku biro cyangwa ugasaba randevu tubwira ko ariyo mpamvu tubahamagaye kuko ntabwo twaza ku kazi tutabavugishije.

Yahise avuga ati ndumva ubwo hari amakuru ushaka gutangaza mwandike ibyo mushaka muzabana izindi nkuru zibavuguruza nta kibazo.

Kubwira umunyamakuru ngo yandike ibyo ashaka biba bigaragaza agasuzuguro no kutamenya itangazamakuru no kumva ko muri abakire mugomba gukora ibyo mushaka ari nayo mpamvu birukana abakozi batabishyuye kandi babakoreye akazi.

Gatera Stanley

3,851 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.