Kuki Bobi Wine yafunzwe hakaba imyigaragambyo igahitana abantu benshi akarekurwa n’uko Museveni yamutinye?
— December 10, 2020
Please enter banners and links.

Hashize iminsi tutabagezaho amakuru yo muri Uganda kandi tuziko muyakunda dore ko ubu muri icyo gihugu bari mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi kwa 2 umwaka utaha wa 2021.
Abiyamamariza kuba Perezida n’abantu 11 barimo abasirikare bakomeye ku rwego rwa Gen.2 aribo Gen.Mugisha Muntu na Gen.Tumukunde ariko igitangaje nta bantu benshi bafite muri uku kwiyamamaza.
Umuntu uvugwa cyane ndetse na Perezida Museveni atinya ni Bobi Wine kubera ko afite abantu benshi cyane ndetse na Museveni agira gutya mu biganiro bimwe na bimwe akamuvugaho ariko ukabona abasirikare biyamamaza bo ntacyo bamutwaye n’ubwo bivugwa ko Gen.Tumukunde we ashobora kuba ari agakino arimo kuko ari musaza w’umugore wa Museveni.
Mu minsi ishize Bobi Wine uhagarariye Ishyaka rya NUP yarafunzwe ariko haba imyigaragambyo ikomeye yahitanye abantu bagera mu ijana nkuko bimwe mu binyamakuru muri icyo gihugu bibivuga bityo mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo Bobi Wine arafungurwa binyuze mu rukiko.



Umunyamakuru yaretse akazi abanza gutabara uwarasiwe mu kwiyamamaza kwa Bobi Wine


Abarasiwe mu myigaragambyo Bobi Wine yafunzwe mu minsi yashize




Bobi Wine yahawe amabwiriza n’urukiko agomba kubahiriza arimo ko aho azajya ajya kwiyamamaza abantu bazajya babanza gukaraba kubera kwirinda COVID-19 ndetse no gusiga intera hagati yabo ariko urebye ukuntu abantu baba ari benshi cyane ndetse batambaye udupfukamunwa nta ntera basiga hagati wakwibaza niba Museveni atinya Bobi Wine kuko yakabaye ahagarikwa kubera gushyira abaturage mu kaga.
Bobi Wine amaze gufungwa akarekurwa byavuzwe ko iyo atarekurwa abafana be bashoboraga gukora imyigaragambyo mu gihugu hose bikaba byaviraho Perezida Museveni kuva ku butegetsi kandi no kumufunga byavugwaga ko ari ubwoba atinya ko azamutsinda agahitamo kumufunga kugirango amatora azabe ari muri gereza ,ese koko Museveni atinya Bobi Wine?.
Ikibazo gikomeye kuri Bobi Wine ni uko yitwaza ubwoko aho avuga ko Abagande bashaka ubutegetsi bivuze ko aramutse abaye Perezida andi moko ashobora guhura n’ibibazo cyane cyane ko bamwe mu bafana be bavuga ko Abanyarwanda aribo bashyigikira Perezida Museveni kuguma ku butegetsi.
Iki n’icyo kibazo kigiye gutuma Bobi Wine atsindwa n’ubwo afite abafana benshi kurusha abandi bose biyamamaza kuba Perezida barimo na Museveni.




Bobi Wine hari aho yasangaga imihanda yuzuye amazi
Bobi Wine aherutse kujya kwiyamamariza ahitwa Kiboga habayo Abanyarwanda benshi ajyayo ajyanye n’umugore we witwa Barbie Itungo w’Umunyarwandakazi maze kuri uwo munsi umugore we avuga ikinyarwanda abwira abantu ko hari abavuga ko umugabo we adakunda Abanyarwanda ko ibyo ari ukubeshya.
Bobi Wine nawe kuri uwo munsi yagerageje kuvuga ikinyarwanda mu rwego rwo kwerekana ko nta kibazo afitanye n’Abanyarwanda kandi ko umuryango w’umugore we abenshi batuye Kiboga.
Hari abahagurutse kwamagana abantu bazana ibintu by’amoko mu matora barimo uwitwa Gashumba Frank avuga ko Abanyarwanda n’Abagande bashakanye ndetse ubu Abanyarwanda bafite ubwene gihugu bwa Uganda kuko ugiye gusanga wasanga Abanyarwanda muri buri rugo rw’Abayobozi barimo cyangwa bafitanye isano bikaba byateza ikibazo hagize ushaka kuzana ivangura rishingiye ku moko.
Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi impamvu abantu bakimukunda ni uko atigeze yirukana Abanyarwanda muri icyo gihugu ndetse akaba yarahaye abaturage ubwisanzure bwo gukora ndetse no kuvuga ibyo bashatse ariyo mpamvu na Bobi Wine wavutse ejobundi atangiye kumutuka ariko akamwihorera ari ahandi yafungwa cyangwa akanicwa ariko Museveni arabihorera bagakora ibyo bashaka ndetse bakavuga ibyo bashaka bigatuma Uganda iba igihugu cya mbere muri Afurika gifite Demokarasi.
Muri Afurika uretse muri Uganda na Congo usanga umuturage akubita umupolisi cyangwa umusirikare ufite imbunda nta murase ndetse n’icyo gihugu usangamo abaturage baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi kandi bakora ubucuruzi nta kibazo bafite.
Tuzakomeza kubagezaho inkuru z’Abandi bakandida biyamamariza kuyobora Uganda nk’uwitwa Amuriat Oboi Patrick wa FCD ndetse n’abandi batandukanye.
Muhungu John –Kampala
2,893 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply