Kazuura Justus aho bigeze arasaba Perezida Kagame kumurenganura nyuma y’Urukiko kumwaka abana be ntiruvuge uburyo azajya ababona.
— December 8, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 8 Ukuboza 2020 Kazuura Justus avuye gufata umwanzuro w’Urukiko aho aburana n’umugore we Kyomuhendo Dianah yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko yabivuze na mbere ko nta butabera yabona mu gihe umugore we aba kwa Minisitiri w’Ubutabera Johnstone Businge kandi ari we Minisitiri w’Ubutabera.
Umwanzuro w’Urukiko uvuga ko abana ba Kazuura Justus yabyaranye na Kyomuhendo 2 bahabwa Kyomuhendo Dianah bityo Kazuura akajya atanga amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000Rfw)buri kwezi y’indezo n’amafaranga y’ishuri bityo Kyomuhendo akishyura imodoka ibatwara ku ishuri n’ibikoresho by’ishuri.
Kazuura Justus yagize ati “Ibi narabivuze mbere ko nta butabera nabona kuko sinatsinda umugore wanjye kandi aba kwa Minisitiri w’Ubutabera ibyo buri wese arabibona kandi abantu barabimbwira ariko ndashaka ko mu mfasha aka karengane nkorerwa kagere kwa Perezida Kagame nzi neza ko abimenye yandenganura kuko nararenganijwe bikomeye cyane.
Ni gute umugore wataye urugo ubu imyaka 2 irashize ntacyo amfasha mu kurera abana none urukiko rukaba rutegetse ngo abatware?.


Uyu n’umwanzuro w’Urukiko ruhesha abana Kyomuhendo Dianah utarabitayeho mu myaka 2 ishize nkuko umugabo we abivuga ko nta n’isabune yi 100 yabaguriye

Kazuura Justus n’umugore we Dianah Kyomuhendo

Urundi rukiko rwari rwavuze ko Kyomuhendo Dianah atsinzwe

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza Kyomuhendo Dianah yataye urugo akajya muri Uganda
Abana nakoze ibishoboka byose nk’umugabo ku barera ngenyine none ndibaza uburere bazahabwa n’umuntu wabataga mu nzu akigira mu bagabo muri Uganda ibimenyetso byose ndabifite urukiko rwarabyirengagije kandi murabizi ko guta urugo ari icyaha none ndasaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame kundenganura kandi nishinganisha”.
Kazuura Justus akomeza avuga ko hari ibimenyetso 4 urukiko rwirengagije icya mbere avuga hari ubutumwa bugufi(Massages)afite umugore we yagiranye n’undi mugabo wo muri Uganda yataye urugo ajya ku mureba muri icyo gihugu ,ibyo bikaba byarirengagijwe.

Minisitiri w’Ubutabera Johnstone Businge yavuze kubyo ashinjwa arabisobanura (Foto internet)
Ikimenyetso cya kabiri avuga ko igihe bakoraga ibazwa muri RIB ko Kyomuhendo Dianah yemeye icyaha agisabira imbabazi bityo Kazuura Justus akaba yibaza impamvu Urukiko rwabirenzeho rukagira Kyomuhendo umwere kandi yariyemereye icyaha ndetse hari inyandiko yandikiye muri RIB asaba imbabazi avuga ko ahoza umugabo ku nyeke no kumubeshyera no guta urugo.
Ikimenyetso cya 3 avuga ko hari abatangabuhamya batanu babajijwe bamwe bavuga ko Kyomuhendo yajyaga azana abagabo mu rugo Kazuura adahari akavuga ko baba baje gusenga n’ibindi nkuko tubibona mu nyandiko z’abatangabuhamya.
Icya 4 avuga ko ari inyandiko Kyomuhendo yandikiye mu nzego z’umutekano yemera icyaha ariko Urukiko rukazirengagiza ahubwo zikamugira umwere bityo akaba yibaza uburyo umuntu yemera icyaha ariko Urukiko rukamugira umwere ariho ahera asaba kurenganirwa.
Kazuura akomeza avuga ko umugore we yataye urugo inshuro 5 zose ariko akomeza kumwihanganira kugeza ubwo yagiye burundu yongeye kumenya amakuru yumva ngo aba kwa Minisitiri w’Ubutabera akaba intumwa ya Leta Johnstone Businge akaba asanga ari we wihishe inyuma y’Inkiko kumwima ubutabera n’ubwo bivugwa ko Inkiko zigenga.
Mu nkuru twabagejejeho mbere twashatse kumenya impamvu umugore wa Kazuura Justus aba kwa Minisitiri Businge tumubajije niba koko Kyomuhendo Dianah aba iwe n’impamvu aba iwe kandi umugabo we atabizi maze Minisitiri Businge adusaba kumusanga mu biro bye akaduha amakuru.
Ikinyamakuru Umusingi cyagiye mu biro bye maze Minisitiri aratwakira aduha amakuru neza ndetse tukaba twarabimushimiye cyane uburyo atanga amakuru vuba vuba niba n’abandi bayatangaga gutyo nta kibazo cyo kubona amakuru cyaba kigihari.
Minisitiri Businge yagize ati “Uriya n’umwana wanjye twari duturanye n’iwabo ababyeyi barapfa akiri muto ndamurera ndetse uzabaze umugabo we niba umugore wanjye atari we wamushyingiye ndetse n’abana banjye baramwambariye mu bukwe bwe”.Bamwe mu muryango wa Kazuura Justus baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko badusaba kudatangaza amazina yabo kubera akazi bakora bavuga ko basanga Minisitiri ari we ubyihishe inyuma ndetse bakavuga ko niba avuga ko ari umwana we yari kubahamagara bombi nk’umubyeyi akumva impande zombi akabafasha gukemura ibibazo bafitanye n’ubwo Mnisitiri avuga ko na Kazuura ataje iwe ngo yannge kumwakira kandi ko icyo yakora cyose gishobora kwitirirwa izina rye ugasanga bifashwe ukundi.
Inkuru ya mbere Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye n’umugore wa Kazuura witwa Kyomuhendo Dianah kuri Whatsapp tumubajije ibyo umugabo we amushinja guta urugo akajya mu bagabo muri Uganda ndetse n’uburyo aba kwa Minisitiri w’Ubutabera Businge Johnston yanga kugira icyo abivugaho n’ubu tukaba twagerageje kumuvugisha ntibyadukundira.
Kazuura avuga ko amafaranga urukiko rwamutegetse kujya atanga adafite aho yayakura kuko nta kazi agira bityo akaba avuga ko Urukiko kumunaniza ari imigambi yo gushaka gutwara imitungo ye dore ko avuga ko imanza zimaze kumukenesha.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Umusingi afite impungenge z’abana urukiko rwahaye Kyomuhendo Dianah kandi atararusobanuriye aho aba niba ari iwabo cyangwa kwa Minisitiri aba ariho azatwara abana kandi urukiko rwagombaga kumubwira uburyo azajya abona abana be niba azajya abasura aho bazaba bari cyangwa abana nyina azajya abanzana kumusura mu rugo byose akaba asanga urukiko rwabogamye.
Nkuko twabibabwiye ko tuzajya tubagezaho amakuru aho bigeze ikaba ariyo mpamvu uyu munsi twifuje kubagezaho umwanzuro w’Urukiko kandi ukaba utishimiwe na Kazuura Justus nkuko twabigaragaje haruguru dutangira.
Gatera Stanley
4,141 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply