Rukara:Barifuza kubunga amakimbirane bafitanye amaze gufata intera iteye ubwoba agashira ariko babuze uwabunga.
— December 3, 2020
Please enter banners and links.

Mu Karere ka Kayonza Umurenge wa Rukara ahitwa ku kimodoka haravugwa amakimbirane mu baturage abateye ubwoba ku buryo bashobora kwicana ariko bifuza uwabunga agashira ariko baramubuze.
Kubera ko abaturage bamaze kumenya Ikinyamakuru Umusingi ko kibakorera ubuvugizi usanga hirya no hino mu gihugu bagishakisha kugirango bagihe amakuru maze kibakorere ubuvugizi ibibazo bafite bikemuke ariyo mpamvu bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rukara mu Mudugudu wa Butimba Akagali ka Karubamba bashatse ko ikibazo cyabo kimaze imyaka cyarananiranye cyajya ahagaragara inzego z’ubuyobozi zirenze iz’Umurenge zikabafasha kubikemura kubera ko Umurenge wananiwe kubikemura.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi mu cyumweru gishize witwa Denyse ariko afite ubwoba kubera ko ngo utanze amakuru ahura n’ibibazo bikomeye yatubwiye ko bafite ibibazo bikomeye byahereye mu Mudugudu by’amakimbirane bikaba bimaze kugera ku rwego rw’Akarere ariko byaranze gukemuka.
Denyse yagize ati “Ibibazo aho bigeze birakaze cyane turifuza ko mudufasha kudukorera ubuvugizi wenda hakagira abayobozi badufasha kutwunga bigakemuka naho ubundi abantu bashobora kwicana”.
Yaheye mu mizi y’ibibazo by’amakimbirane afitanye na Mudugudu ariko akwira no mu bandi baturage birazamuka bigera ku Kagali birakomeza bigera ku Murenge ku buryo n’Umuyobozi w’Umurenge yinjiye muri icyo kibazo aho kugirango ahamagare abafitanye amakimbirane abahuze abumvikanishe ahubwo yiha gutuka uwo Denyse ku buryo avuga ko yamutukiye mu nama imbere y’abaturage ngo yamufunga akazagaruka yikoreye udukariso n’amabere kandi yari yiteze ko abahuza akumva impande zombi ufite amakosa agasaba imbabazi bikarangira.


Ibaruwa ihagarika umuntu itarimo impamvu ahagaritswe?
Ikibazo cyahereye muri 2016 ubwo bateranyirizaga amafaranga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi babiri muri uwo Mudugudu wa Butimba hanyuma amafaranga bakusanyije bayaha Mudugudu kuyatwara ariko ngo ntiyayatwara baza kubimenya nyuma y’igihe ko amafaranga atayagejeje aho yagombaga kugera.
Nyuma habaye inama babivugaho ariko mudugudu icyo gihe ngo ntiyari ahari mu nama hanyuma bamutelefonnye bamubaza aho ubutumwa bamutumye bwagiye avuga ko ngo yasanze ari amafaranga macye ariko ngo yumvise ko byamenyekanye ngo ararwara araremba avuga ko yahungabanye .
Denyse avuga ko yagiye kubona abona komvokasiyo imuhamagaza kwitaba kuri polisi we n’undi mugore bari bafatanije bajyayo ariko mugenzi we yari arwaye ageze kuri polisi asaba kubanza kwivuza ajya kwivuza undi baramufunga.
Yarafunzwe iminsi itatu ngo birasakuza nyuma baramufungura ariko akomeza kubaza impamvu yamufungishije ngo bakamubwira ko ari ingengabitekerezo kandi bituruka ku mafaranga Mudugudu yagombaga guhabwa abacikacumu babiri ntibayahabwe.
Denyse yagize ati “Njyewe ikibazo cyanjye nakigejeje ku bayobozi nshaka ko badufasha kugikemura kuko Mudugudu yari yaranyishyizemo akancomeka abandi bayobozi n’abaturanyi barangize umuntu mubi ariko abenshi ntibazi inkomoko y’ibibazo ariyo nashakaga ko abayobozi bamenya bakadufasha gukemura icyo kibazo ariko kugeza uyu munsi cyafashe intera ndende kandi birambabaza kubona na Gitifu antukira imbere y’abaturage aho kugirango aduhamagre yumve ikibazo cyacu nk’umuyobozi”.
Byaje kuba bibi cyane ubwo umugabo wa mudugudu bivugwa ko yafashwe agafungwa azira kwiba igare ryo kwa Denyse ibibazo biriyongera dore ko baturanye urugo ku rundi ubwo urwangano ruriyongera batagisabana amazi cyangwa umunyu nk’uko abaturanyi babigenza.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Mudugudu ku bibazo Denyse avuga bafititanye ariko ntatwitabe ndetse ubundi Telephone ye twayihamagara tugasanga itariho.
Denyse bamushinja ko ari umuntu udashobotse ko yakoraga muri World Vision akaba n’umujyanama w’ubuzima bakamushinja ko yaguirishaga imiti ndetse no muri World Vision bamuhagarika ku mwanya yari afite bavuga ko yagurishaga amabati ariko akavuga ko nta kimenyetso bigeze bagaragaza bashingiyeho ku muhagarika bityo akaba asanga ari akarengane akorerwa ubuyobozi bukwiye gucyemura ibibazo afitanye n’abo bakoranaga mu nzego z’ubuzima z’abakorerabushake.
Muri ibyo bibazo byose hajemo n’ikibazo cy’abana bakoraga ubutinganyi baramwitabaza nk’umuntu ushinzwe ubuzima mu Mudugudu ikibazo akibwira Komanda abana barabahamagara ikibazo bakijyamo ariko umwana umwe arafungwa umuryango we umwishyiramo ko ari we wafungishije umwana wabo.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza undi mugore witwa Mukabayingana Didanciene nawe ngo bafitanye amakimbirane maze avuga ko niba bafitanye amakimbirane kuki atajya mu buyobozi ko aricyo buberaho aho kujya kurega umuyobozi mu itangazamakuru.
Yakomeje agira ati “Uwo mugore n’umuntu udashobotse wananiranye nk’ubu twumvise ko yazanye umunyamakuru ajya kumwereka umusore ufite ikibazo cyo mu mutwe uba mu gihuru kandi barashatse kumwubakira akanga rwose ibyo bintu byaratubangamiye cyane”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara Nkunzurwanda John ariko ntiyadusubiza kuri Telephone ariko tumwandikira kuri whatsapp ntiyayisubiza nayo twashakaga kumubaza ikibazo nk’icyo gikurura inzangano mu baturage bitwaye iyiki kugikemura abaturage bakabana neza mu mahoro?.
Ibi n’ibyo Perezida Kagame ahora avuga ku bayobozi bananirwa gucyemura ibibazo by’abaturage kandi aribyo bashinzwe ,ibaze umuturage kuba yifuza ko ubuyobozi bubafasha kubunga amakimbirane bafitanye agashira ariko hakaba harabuze ubunga.Iyi nkuru ni ndende tuzayikomeza ubutaha.
Gatera Stanley
3,247 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply