Bobi Wine wari wafunzwe agateza imyigaragambyo mu gihugu yarekuwe ariko ibyo yavugiye mu Rukiko biteye ubwo.
— November 20, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi kuwa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020 nibwo Bobi Wine wari warafunzwe guhera kuwa gatatu bigateza imyigaragambyo mu gihugu yapfiriyemo abantu bivugwa ko bagera kuri 30 ubu uyu munsi akaba yarekuwe.
Depite Kyaguranyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine akaba ari mu biyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda asimbuye Perezida Museveni umaze ku butegetsi imyaka irenga 30 aramutse atsinze amatora ateganijwe mu kwezi kwa 2 umwaka utaha wa 2021.
Bobi Wine yafashwe ashinjwa kwica amabwiriza ya COVID-19 kuko aho yakoreraga kwiyamamaza hazaga abantu benshi ntibasige intera hagati yabo ndetse abandi batambaye udupfukamunwa bishobora kuviraho ikwirakwizwa rya Corona virus.
Mu rukiko Bobi Wine yatinyutse abwira abacamanza ko ari mu rukiko kubera ko akunzwe n’abaturage barambiwe ikandamizwa bashaka impinduka ahubwo ko Museveni ari we wari ukwiye kuba ari mu rukiko yisobanura ku byaha byo kwica inzirakarengane no kugundira ubutegetsi.


Bobi Wine n’umugore we Barbie bari mu rukiko

Bobi Wine akimara gufatwa abaturage batangiye kwigaragambya basaba ko arekurwa bityo abapolisi n’abasirikare batangira kubarasa ku buryo ubu ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko hamaze gupfa abantu 30.
Bobi Wine n’ubwo yarekuwe Umucamanza yamushyiriyeho amategeko mu kwiyamamaza ko abantu bagomba kwinjira aho yiyamamariza bakarabye mu ntoki kandi bambaye udupfukamunwa ndetse bagasiga intera hagati yabo ariko ibi bishobora kutubahirizwa bitewe n’uburyo abantu bamukunda aho azajya ajya bazajya baza ari benshi kandi atabasubizayo ngo bikunde.

Bobi Wine azanywe mu Rukiko


Umunsi afatwa abaturage bigaragambije abasirikare bahosha imyigaragambyo
Museveni ejo yavuze ko abantu bigaragambya bo mu Ishyaka rya NUP rihagarariwe na Bobi Wine bahohotera abambaye NRM ya Museveni agiye kubaha isomo rikomeye ku buryo nta muntu uzongera kugira uwo ahohotera amuziza Ishyaka runaka arimo.
Imyagaragambyo yo muri Uganda ikomeje no kuvugwamo amoko aho Abanyarwanda bashyirwa mu majwi ndetse n’Abahima n’Abanyankole ko aribo batuma Museveni aguma ku butegetsi ariko ibyo bikaba ari ukubeshya ndetse bishobora no kuviraho Bobi Wine gutsindwa aramutse abyitwaje cyangwa abantu be babyitwaje.
Muhungu John-Kampala
4,353 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply