umu amakuru- Sikitu Jerome akomeje kuba ikibazo muri Kampani Royal Cleaning Ltd ayirega mu Nkiko. | Umusingi

Sikitu Jerome akomeje kuba ikibazo muri Kampani Royal Cleaning Ltd ayirega mu Nkiko.

Please enter banners and links.

Kampani Royal Cleaning Ltd ikora isuku mu mujyi wa Kigali ikomeje kubuzwa umutekano na Sikitu Jerome wataye inshingano yarafitemo nk’umunyamigabane akirukanwa none akaba yarayireze mu Nkiko.  Kampani ijya gutangira yari ifite intego yo kwiteza imbere,Sikitu yaje kuyizambya.

Ikinyamakuru Umusingi cyamenye amakuru ko Kuwa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020 Sikitu Jerome yagombaga kuburana na Kampani ya Royal Cleaning Ltd mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge ariko urubanza rurasubikwa rubatumye ibindi bimenyetso.

Ubuyobozi bwa Royal Cleaning Ltd bwatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Sikitu Jerome yataye inshingano ze amara igihe kirekire yaragiye gukina filme bityo ubuyobozi bwa Kampani bufata icyemezo cyo kumwirukana ku kazi.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko bisanzwe kiba kigomba kubagezaho amakuru ku mpande zombi icyo zivuga ku kibazo kiba gihari bityo tukaba twarashatse kubaza Sikitu Jerome icyo avuga kugushora Royal Cleaning Ltd mu manza ariko ntiyatwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye yanga kudusubiza.

Iyo ugeze mu mujyi wa Kigali bakakubwira cyangwa ukumva Izina Royal Cleaning Ltd uhita wumva isuku itaba ahandi, ukabona n’indabo nziza zitatse Kigali nziza.

Ibi byose byatekerejwe n’abagabo bane aribo:Mvuyekure Francois ari nawe muyobozi mukuru, ariwe ufite inshingano nyinshi. Mudenge Michel umunyamigabane, Bisangwa Eduard nawe ni umunyamigabane.

Sikitu Jerome wareze Royal Cleaning Ltd MU Nkiko.

Sikitu Jerome umunyamigabane warushinzwe umutungo.

Ibi byose byaje kuzamo ikibazo kizanywemo na Sikitu Jerome maze ata inshingano ajya gukina flim kugeza naho atwaye bamwe mu bakozi bakoreraga Kampani ya Royal Cleaning Ltd.

Amakuru yaje gusakara ko Sikitu yataye inshingano nawe atangira gucura ubwenge bwo gukoresha itangazamakuru, kugirengo byumvikane ko umunyamigabane wa Kampani Royal Cleaning Ltd yabujijwe uburenganzira bwe.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Ingenzinyayo.com kivuga ko Abanyamakuru mu kiganiro na Sikitu Jerome “Hari hakenewe kubona ibimenyetso bigaragaza uko yarenganijwe? Sikitu ati” mwebwe niyo mwabaza Ntaganira Modeste yabibabwira.

Twamubajije Sikitu kuki utagikora inshingano warufite muri Kampani? Sikitu” Nararwaye mara amezi cumi na kumwe kose ngarutse nsanga ibiro babishyizemo abandi.

Itangazamakuru hari aho utubwiye ko twabaza Ntaganira Modeste uyu ni muntu ki? Sikitu uyu Modeste twamenyanye dushinzwe inzego z’umutekano (Local Defence) nyuma tuza gukorana muri Kampani Royal Cleaning Ltd nawe yaje gukora iye aza kuyigurisha namukinishije flim Akatari amagara barahaha.

Sikitu “Modeste niwe wagiye ambwira uko bateguye kunyirukana.

Itangazamakuru nonese ko watubwiye ko uri umunyamigabane wa Kampani kuki utegera bagenzi bawe cyangwa ngo ubandikire ubasabe kongera gukorana nyuma yo kuva muri ubwo burwayi?

Sikitu” Hari amakuru yagiye angeraho ko bambaraho igihombo ariko ngiye kuzabarega.

Itangazamakuru ko wataye inshingano Kampani ikagira igihombo wowe nibakikwereka witeguye kucyishyura?

Sikitu”Ntabwo nakishyura kuko narwaye.

Itangazamakuru hari amakuru akuvugwaho ko wagiye urema ibibazo hagati mubakozi kongeraho guhemba abadakora?

Sikitu”Ibyo ni ibyo bavuga kuko bashaka kunyirukana.

Itangazamakuru hari inkuru zahise mu bitangazamakuru wumvikanamo usebya Kampani Royal Cleaning Ltd byo ubivugaho iki?

Sikitu”Ntabwo ndabikora ahubwo ngiye kubikora.

Itangazamakuru dusoza niki wabwira abo musangiye Kampani?

Sikitu “Kampani yo nzayirega kandi ngiye gushinga iyanjye izakora isuku mu ntara y’iburengerazuba.

Ikinyamakuru Ingenzinyayo.com kivuga ko Nyuma yicyo kiganiro baganiriye na bamwe mubo Sikitu yagiye agandisha guhera nko ku bashoferi ba Kampani Royal Cleaning Ltd kugeza nubwo bicaga imodoka.

Abandi ni abagapita baba bakuriye itsinda rikora isuku, aho yababwiraga kwigaragambya kuko batarahembwa.

Umwe muri abo bakozi waganiriye n’icyo gitangazamakuru akanga ko twatangaza amazina ya yagize ati”Twebwe Sikitu yatubwiraga kwigaragambya akongeraho ko azadutwara muri Kampani yashinze.

Aha rero niho ruzingiye kuko Sikitu yavuye muri Kampani Royal Cleaning Ltd aziko Rwamurangwa Stiven azamuha isoko mu karere ka Gasabo none yavuyeho atarimuhaye.

Sikitu akaba akomeje kuvogera ubusugire bwa Kampani Royal Cleaning Ltd ayibuza umutekano, abo bireba nibo bahanzwe amaso.

Iyi n’inkuru twakoze twifashisha andi makuru Ingenzinyayo.com  na Gasabo.net byanditse kuri iki kibazo.Urubanza Sikitu aregamo Kampani Royal Cleaning LTD ruzaburanwa  tariki 24 Ugushyingo 2020 satanu.

Abitabiriye iburanisha bumijwe n’ikinyoma cya Sikitu yagaragarije urukiko ashinja Mudenge Michel nk’umunyamigabane ko  yazanye umukobwa we mukazi bakaba baranyereje umutungo.Ibi ni nabyo byatumye umucamanza asubika iburanisha.Inkuru izakomeza ubutaha.

Inkuru twakoze ariko twifashisha andi makuru dukesha Ikinyamakuru Ingenzinyayo.com .

 

3,308 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.