Umuganga ukekwaho gusambanya no kwica umukobwa w’imyaka 17 amunigishije umugozi yatawe muri yombi
— November 11, 2020
Please enter banners and links.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 30 y’amavuko usanzwe ari umuganga mu Ivuriro ryigenga rya Mpore Clinic muri Musanze, akekwaho gusambanya no kwica Iradukunda Emerance amunigishije imigozi akamuta mu murima w’ibishyimbo.
Amakuru y’urupfu rw’amayobera rwa Iradukunda w’imyaka 17, yamenyekanye ku wa 2 Ugushyingo 2020, ubwo abaturage basangaga umurambo we mu murima w’ibishyimbo, nta mwambaro n’umwe yambaye, ahubwo aziritswe imigozi mu ijosi, amaguru n’amaboko.
Uyu mwangavu yishwe nyuma y’uko ngo yari avuye mu bukwe bwa mukuru w’inshuti ye biganaga wari wabumutumiyemo, ubu nawe uri mu maboko y’Ubugenzacyaha.
Itabwa muri yombi ry’ukekwaho kwica Iradukunda ryemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye bimwe mu binyamakuru ndetse no ku rubuga rw twitter bakaba barabinyujijeho bavuga ko uwo mugabo yatawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2020, nyuma yo gutangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.
Yagize ati “Iyo urimo gukora iperereza hari ibimenyetso ubona, bikagenda bikuganisha ku bindi bimenyetso, ubu rero hamaze gufatwa umugabo ukora muri Clinic ya Mpore ya Musanze. Yafashwe ku itariki ya cyenda z’uku kwezi, akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyaha cyo gusambanya umwana n’icyaha cyo kwica. Akekwaho kwica akanasambanya Iradukunda Emerance.’’
Nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Iradukunda utoraguwe, wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma bawuha ba nyirawo urashyingurwa.
Hashize iminsi ibiri ushyinguwe irindi tsinda ririmo inzego z’umutekano n’iz’Ubugenzacyaha, zanzuye ko umurambo utabururwa hakorwa irindi suzuma kugira ngo hakusanywe ibindi bimenyetso.

Dr Murangira yasobanuye ko ari igikorwa cyakozwe ku bwumvikane n’umuryango wa Iradukunda.
Ati “Mbere y’uko umurambo utabururwa kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso twari twabyumvikanyeho n’umuryango we banabimenyeshejwe, impamvu rero nta yindi ni iperereza kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso byimbitse kandi biracyarimo gusuzumwa. Mu minsi mike dosiye nimara gukorwa irashyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse ibizavamo umuryango we uzabimenyeshwa.’’
Kugeza ubu ukekwaho gusambanya no kwica Iradukunda, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, kugira ngo akurikiranweho ibyaha akekwaho.
3,957 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply