Abayobozi ba ADEPR bashya bashobora kutagira ibyo bakemura mu bibazo bibategereje nyuma yo kutemera ko bafite Opozisiyo ,hari ibyo bavuze kuri Karasha na ADEPR ya Uganda.
— October 28, 2020
Please enter banners and links.

Mu kiganiro n’abanyamakuru abayobozi bashya ba ADEPR bagiranye n’abanyamakuru kuwa gatanu tariki 23 Ukwakira 2020 kuri Dove Hotel ku Gisozi mu bibazo byinshi babajijwe bivugwa muri ADEPR babajijwe uburyo bazakorana na Opozisiyo ndetse n’icyo bateganya kugarura ADEPR ya Uganda yagurishijwe na Karangwa John wahoze ari umuvugizi wungirije.
Hari n’ikibazo cya Karasha imashini isya amabuye ya ADEPR iba mu Bugesera yagombaga kujya yinjiza Miliyoni icyenda buri kwezi ariko bikaba nta faranga ryinjiye mu isanduka ya ADEPR kandi yarakoraga bikaba byaravugwaga ko bamwe mu bayobozi bakuwe kubuyobozi na RGB bayiriraga baratekenitse na rwiyemezamirimo witwa Shingiro Eraste.
Ku KIbazo cya Karasha Pasitoro Budigiri Herman umuyobozi nshingwabikorwa muri ADEPR yavuze ko hari amakuru abanyamakuru bari kubaha ariko ko icyo kibazo akizi ndetse kiri mu byambere bazacyemura.

Abayobozi ba ADEPR bashya bari mu kiganiro n’abanyamakuru

Ku kibazo cy’uburyo bazakorana na Opozisiyo Umuvugizi wa ADEPR Pasitoro Isaie Ndayizeye yagize ati “Twe nta Opozisiyo dufite sinavuga uburyo tuzakorana na opozisiyo kandi ntayo dufite kuko nta bantu twarenganije cyangwa baturwanya twe tuje gukemura ibibazo bimaze igihe mu Itorero”.
Gusa abanyamakuru nyuma y’ikiganiro bagiranye n’abayobozi bashya ba ADEPR bamwe bahagararaga mu dutsiko maze bagasesengura abayobozi bashya niba bazashobora gucyemura ibibazo bivugwa muri ADEPR aho abanyamakuru wasangaga bavuga ko bitewe n’uburyo abo bayobozi basubizaga ibibazo abanyamakuru bababazaga.
Hari ikibazo cy’Abapasitori barenganijwe bamwe barirukanwa bazira kuvuga ukuri ndetse abandi bashyirwa mu kiruhuko kizabukuru icyo bazagikoraho ndetse no kugarura ADEPR ya Uganda bivugwa ko yagurishijwe na Karangwa John nkuko ibyangombwa byayo byari byanditse mu mazina ya Karangwa ibi byose byagaragaye ko nta gahunda yo gucyemura ibyo bibazo.
Mu mvugo y’abayobozi bashya ba ADEPR wasangaga bibanda cyane kuvuga ngo tuzareba niba hari icyo twabikoraho ndetse nka Pasitoro Budigiri Herman umuyobozi nshingwabikorwa muri ADEPR wasangaga yivuguruza mubyo yasubizaga abanyamakuru ugasanga aravuze ati ibyo bintu ntabwo mbizi akandi kanya ati kuwa mbere nibyo nzareba kuri icyo kibazo nkaho yabajijwe ku masezerano ADEPR ifitanye na MTN kubaha ama smart phone aho yavuze ko ayo makuru ntacyo ayaziho kandi akongera ati kuwa mbere nzatangira kubyigaho .
Abanyamakuru bakomeje no kunenga ubu buyobozi bushya bwa ADEPR kuko ikiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru bacye cyane kikaba kimwe mu bigaragaza ko badashobora kugera ku nshingano bahawe na RGB kuko abantu bo baba bafite uko babona ibintu n’uburyo bikemurwamo cyeretse wenda ku bijyanye n’amategeko niba aribyo bazakora neza ariko ibimenyetso byo kunanirwa byatangiye kugaragara.
Niba itangazamakuru utangiye rikunaniye icyo ni kimwe abanyamakuru bavugaga kuko bamenyereye ko ikiganiro n’abanyamakuru giteguwe na ADEPR kitabirwa cyane kuri ubu buyobozi bakaba baratumiye abanyamakuru bacye cyane ndetse abenshi ari abakora kuri radio ya ADEPR bigaragara ko icyo ari kimwe kibananiye ku ikubitiro.
No kuvuga ko nta Opozisiyo bafite kandi hari abantu baharaniye impinduka kandi nabo bashaka ko bakomeza gufasha Itorero kujya mu cyerekezo kiza nibatabifashisha bashobora kutazashobora ibyo bashinzwe gukora muri manda bahawe y’Umwaka umwe wagateganyo ushobora kongerwa nkuko n’abandi babanjije byagendaga kuko hari abagiyeho nabo bashyizweho by’agateganyo bikarangira bemejwe ariko bikabagora kugera ku nshingano.
Hari abakristu bandikiye ikinyamakuru Umusingi ubutumwa kuri whatsapp bavuga ko abayobozi bashya niba bashaka gukora neza bakagera ku nshingano bahawe ni uko bakorana n’abantu bose baba abagiye barenganywa bakirikunwa cyangwa barenganijwe mu buryo runaka naho nibabirengagiza bashobora kuzakemura bimwe havuka ibindi.
Gatera Stanley
4,957 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply