Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru yatawe muri yombi,menya icyo azira
— October 28, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi ku gicamunsi nibwo amakuru yatangiye gucicikana ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wari usigaye akora akazi k’ubwunganizi mu mategeko (Avocat).
Biravugwa ko tariki ya 26 Ukwakira 2020, RIB yafunze Mutangana Jean Bosco akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano. Afungiye kuri Station ya RIB ya Remera.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yakomeje avuga ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha Mutangana akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Mutangana yari yinjiye mu Rugaga rw’Abavoka ndetse anatangiza cabinet y’abunganizi mu mategeko yise “Mutangana & Partners”.

Mutangana Jean Bosco
Ni umugabo umaze imyaka irenga 20 akora mu bijyanye n’amategeko mu Rwanda kuko yabaye Umushinjacyaha Mukuru, umwanya yamazeho imyaka ine uhereye mu 2016 kuko yasimbujwe mu Ugushyingo 2019.
Yabaye kandi Perezida w’Ihuriro ry’Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Uburasirazuba hagati ya 2016 na 2018.
Mbere yaho, yabaye Umushinjacyaha wa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Umutara no mu Mujyi wa Kigali. Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Criminal Law and Criminology yavanye muri Kaminuza ya Groningen yo mu Buholandi hagati y’umwaka wa 2010 na 2011.
Hagati ya 2015 na 2019 yakomeje amasomo ye muri Kaminuza ya Tilburg mu Buholandi ashaka impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko.
Yigeze no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, anahabwa kuyobora agashami ko gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga.
Muri 2004 nibwo Mutangana yagizwe Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, aho yagiye ahagararira Ubushinjacyaha mu manza zitandukanye yaba mu Rukiko Rukuru ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga.
Mutangana yibukirwa ku nkuru yigeze kwandikwa n’ibinyamakuru bitandukanye ubwo yavugwagaho we na Dr.Diane Gashumba ndetse iyo nkuru ikaba yarafungishije abanyamakuru 2.
4,464 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply