Isesengura:Uganda iby’imipaka n’uRwanda yabivuyemo ijya gukora imihanda muri Congo.
— October 15, 2020
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko icyo gihugu cyafashe gahunda yo kujya muri Congo nyuma y’uko ibibazo by’imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda byanze bityo Uganda ihitamo kugirana imikoranire na Congo mu rwego rwo gushakayo isoko.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko Uganda yumvikanye na Congo ko Uganda izakora imihanda guhera za Bunagana n’indi migi itandukanye.
Impamvu yo kujya gukora imihanda muri Congo ntabwo ari uko Congo ari igihugu gikennye cyane ku buryo Uganda iyirusha ubukire ahubwo ni uko kugirango ubuhahirane bugende neza hari ibyo igihugu gisaba ikindi kugirango kigere ku nshingano zacyo.
Uganda ifite inyungu nyinshi mu gukora imihanda itandukanye kuko izajya ikora imihanda ihuza imigi n’indi kugirango bizayorohere gushorayo imari uretse ko bizaba biyoroheye mu rwego rwa politike kumenya amakuru y’icyo gihugu kandi iyo wemerewe gushora imari mu gihugu runaka ntubura nawe ibyo ukurayo bifite akamaro.

Perezida Museveni wa Uganda uhereye i buryo yicaranye na Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi

Ubundi iyo wageraga Kampala aho Bus zo mu Rwanda ziparika wahasangaga abagore benshi baturuka muri Congo bivuze ko Uganda yarungukaga kubera ko baranguraga ibintu byinshi babijyana iwabo muri Congo ariko kubera ikibazo cy’imipaka gufungwa Uganda yasanze ibihomberamo ihitamo kwemera igakora imihanda ikaba myiza Abakongomani bakajya bava za Goma na za Ituri n’utundi duce dutandukanye bakanyura Bunagana na za Kisoro bakajya Kampala cyangwa Uganda ikajya ibibatwarira .
Uganda igerageza gushakira abacuruzi bayo amasoko kuko nka Sudan y’Epfo usanga ubucuruzi bwinshi bukorwayo n’abagande ndetse no muri Kenya na Tanzania aribyo bimwe mu bifasha igihugu gutera imbere no korohereza abacuruzi kwiteza imbere.
Iyo ugeze Kampala ahitwa za Namirembe ,Lubaga ,Makindye ,Kabaragara no muri za gare zaho usanga abanyarwanda benshi bakora ubucuruzi ku rundi ruhande bikaba byiza kuko ubundi biba byiza abantu kuva mu gihugu cyabo bakajya gupagasa bakazagaruka hari ibikorwa by’iterambere bazanye iwabo ariko mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi kizakora tuzareba impamvu abanyarwanda ari benshi cyane za Kampala na Nairobi.
Ese byaba ari uko mu Rwanda bigoye kuhakorera ubucuruzi buciriritse?kuko abenshi usanga bacururiza ku mihanda ya za Kampala na Nairobi bacuruza za chapatti n’ibishyimbo ,amata ,Restaurant ,Utubari n’ibindi bitandukanye kandi mu Rwanda gucururiza ku mihanda ntibyemewe .
Ku kibazo cya Uganda kujya gukora imihanda muri Congo hari abasesenguzi bavuga ko n’ubusanzwe ibihugu byinshi bijya muri Congo gushakayo amabuye y’agaciro ndetse n’imbaho n’ibindi bitandukanye ari nayo mpamvu hakunda kuvugwayo imitwe y’Inyeshyamba itajya ishirayo bityo bigatuma bimwe mu bihugu bivuga ko bigiyeyo kurwanya izo nyeshyamba ariko ntibibuze no gushaka ibindi by’ubutunzi byakurayo bishoboka ko aricyo Uganda ishaka ariko ikabinyuza mu nzira zo gukora imihanda.
Abacurizi n’abantu basanzwe bifuza ko imipaka yafungurwa kuko igihugu kinjiza imisoro ifasha ubukungu bw’igihugu gutera imbere ndetse ibicuruzwa ntibihenda kuko iyo hari ibyinjira mu gihugu bigasanga ibindi ibiciro bijya hasi bigafasha umuturage kubigura bidahenze.
Kubera umubano w’u Rwanda na Uganda utaraba mwiza imipaka iracyafunze ariko Uganda yo yarafunguye n’ubwo hari ikibazo cya corona virusi ariko ibindi bihugu byarafunguye uretse u Rwanda.
Mu minsi ishize habaye inama yahuzaga abakuru b’ibihugu bya Uganda ,u Rwanda ,Burundi ndetse na Congo igamije kurebera hamwe icyakorwa mu rwego rw’ubucuruzi ndetse n’umutekano n’ubwo u Burundi bwanze kwitabira iyo nama ariko umuturage abihomberamo kuba imipaka ifunze ndetse n’igihugu kikabihomberamo.
Gatera Stanley
4,328 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply