Breaking News :RGB yirukanye abayobozi ba ADEPR bose kubera ibibazo biyirimo.
— October 2, 2020
Please enter banners and links.

Ubwo twarimo twandika ibijyanye n’amakimbirane no guhangana bivugwa mu bayobozi bwa ADEPR twahise tubona itangazo kuri twitter ya RBA aho rivuga ko ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB cyafashe icyemezo cyo gukuraho inzego za ADEPR kubera ibibazo byinshi birimo.
Ikinyamakuru Umusingi kikaba kibakurikiranira hafi amakuru ku buryo kizabagezaho abandi bagiye gusimbura ubuyobozi bwari buriho ndetse no kumenya ibyaha bashinjanyaga niba hari abo bazakurikirana mubutabera kuko audite ibashinja kwigwizaho imitungo y’Itorero ndetse no gusesagura imitungo nk’ikibanza cyaguzwe ku Gisozi ndetse na Karasha imaze umwaka urenga ikora ariko nta faranga na rimwe irinjiza mu isanduku ya ADEPR ndetse iyo mashine ikaba igomba kwishyura Miliyoni 9 ku kwezi.
Amakuru avuga ko ari agakino bakinnye n’uvugwa ko yayikodesheje witwa Shingiro kugirango ajye avuga ko yapfuye kandi ikora.
Abayobozi basimbura aba bavuyeho bakaba bafite akazi katoroshye ko gukurikirana ibyo bagiye bakora nabi ndetse byuzuyemo amanyanga menshi kuko bavuze ko bareze mu Nkiko uwitwa Shingiro kubera ko yanze kubishyura ariko bakaba batakwerekana ikirego bamureze.
Hari bamwe batangiye kwandika ku mbuga nkoranyamabaga bifuza ko Tom Rwagasana n’abandi bakoranye nawe bakongera bagahabwa kuyobora ADEPR bavuga ko hari ibyo bakoze bifatika birimo kubaka hotel Dove iri ku gisozi n’ibindi byinshi ariko aba birukanywe uyu munsi bakaba nta kintu gifatika basize bazavuga bakoze uretse urusengero rwubatswe muri Gicumbi gusa.
4,037 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Gusa ibyo yavuze byose igomba kubisohoza muri rusange ahubwo tumanuke muri za region
Hamwe nabayoboye uturere namaparoisse .