Perezida wa CA ya ADEPR yandikiye Umuvugizi Rev.Karuranga na Gatemberezi inzandiko zishobora kubahagarika byagateganyo,Karangwa asubizwa mu kazi.
— October 2, 2020
Please enter banners and links.

Kuwa 1 Ukwakira 2020 nibwo amakuru yageze ku kinyamakuru Umusingi avuga ko Perezida w’Inama y’Ubutegetsi muri ADEPR (CA)Kayigamba Calixte yandikiye Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem amusaba ubusobanura ku byaha ashinjwa ndetse yandikira n’Umunyamabanga mukuru Gatemberezi Paul nawe asabwa ubusobanura bose bagomba kuba batanze ubusobanuro bitarenze uyu munsi tariki 2 Ukwakira 2020 saa kumi z’umugoroba.
Bamwe mu ba Kristu ba ADEPR batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko izi baruwa Umuvugizi yandikiwe n’Umunyamabanga mukuru zije nyuma y’uko Umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem yandikiye Karangwa John ibaruwa imuhagarika mu kazi by’agateganyo amezi 3.
Umwe muri abo ba Kristo yagize ati « Ikigaragara abayobozi bacu iby’Imana babivuyemo ubu buri umwe ararwana ku nyungu ze bwite kandi uko tubibona ni uko izi nzandiko za Perezida wa CA zishobora gushingirwaho Umuvugizi n’Umunyamabanga mukuru nabo bahagarikwa by’agateganyo kuko ngo hari inama ejo kuwa gatandatu kandi murabona ko bahawe kuba batanze ubusobanuro bitarenze uyu munsi kugirango mu nama y’ejo izo nzandiko zitangab ubusobanuro zizafatweho umwanzuro ».
Amakuru aturuka muri ADEPR avuga ko Perezida wa CA Kayigamba Calixte nawe yari yahagaritswe ariko ngo RGB imusubiza mu kazi bityo akaba ari naho akura imbaraga zo kwandikira Umuvugizi amusaba gutanga ubusobanuro ndetse n’umunyamabanga mukuru Gatemberezi bikaba bigaragara ko Perezida wa CA Kayigamba ashyigikiye ko Karangwa John wari Umuvugizi wungirije kuko yamusubije mukazi ahubwo bakaba bashaka gufatanya kwikiza Umuvugizi Rev.Karuranga Ephrem na Gatemberezi Paul.



Perezida wa CA ya ADEPR Kayigamba Calixte


Umunyamabanga mukuru Gatemberezi Paul
Igitangaje ni uko mu rubanza rwa Karangwa John yashinjaga uyu Kayingamba Calixte ko ari mu bamugambaniye ku buryo abantu bacyekaga ko batazigera bumvikana ariko ubu birashoboka ko Kayigamba yaba ashaka kwereka Karangwa ko amushyigikiye ndetse bashobora gufatanya bakirukana Umuvugizi Karuranga mu kazi na Gatemberezi Paul.
Aba kristu bavuga ko ikigaragara hari abantu bihishe inyuma yo guhangana kw’abayobozi ba ADEPR ku buryo bavuguruzanya umwe yandikira undi ko ahagaritswe undi akamugarura mu kazi ahubwo uwanditse ahagarika nawe akandikirwa asabwa ubusobanuro ku buryo bavuga ko aho bukera inzego n’izidatabara n’ingumi izavuga.
Mu ibaruwa yandikiwe Rev.Karuranga Ephrem asabwa ubusobanuro ashinjwa ibaruwa yandikiye Karangwa John ngo akayikwirakwiza mu nzego zitanduanye no mu binyamakuru,kumena amabanga y’akazi aho ngo yatangaje ibyavuye mu nama kandi bikiri ibanga ndetse ngo no kubeshyera urwego ko rwafashe umwanzuro wo guhagarika umuntu mukazi kandi inzira bicamo itararangira mu gihe iya Gatemberezi Paul ashinjwa kumena amabanga ngo yahaye uwitwa Mudagiri Charles ibyavugiwe mu nama kandi bikiri ibanga.


Ibya Gatemberezi ashinjwa niba koko yaratanze imyanzuro y’inama kandi bikiri ibanga birumvikana ko yaba yarakoze ikosa ariko Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem yatinyuka akabeshyera inama y’ubutegetsi yafashe umwanzuro wo guhagarika Karangwa John ?abaye yarabeshye nawe yaba yarakoze ikosa rikomeye ariko ntibyumvikana ko yabitinyuka.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ibyo ashinjwa niba abyemera ndetse no kumubaza niba izo baruwa iye n’iya Gatemberezi azizi kubera ko ari we muvugizi twashatse kumubaza ntibyadukundira tumuhamagaye ndetse tumwandikira n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse no kubaza Perezida wa CA ya ADEPR Kayigamba Calixte ku mabaruwa yandikiye Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem na Gatemberezi Paul ariko tumuhamagaye kuri Telephone ye igendanwa ntiyatwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza ariko bose uwagira icyo adusubiza kuri iyi nkuru twakibagezaho.
Ikinyamakuru Umusingi kiracyashakisha amakuru muri RGB ku bibazo bivugwa muri ADEPR kuko hari bamwe mu ba kristu bayishinja ko ariyo ibiri inyuma kandi ko ariyo yakabaye ifata iya mbere igakemura ibibazo hakiri kare .
Turacyakurikirana andi makuru tukaba tuzakomeza kuyabagezaho nkuko mu bibona amakuru ni menshi muri ADEPR kuko abayobozi bahanganye gutya amakuru ntiyabura tukaba tuzakomeza kuyabagezaho.
Gatera Stanley
3,933 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply