umu amakuru- ADEPR yatangiye kugarura abo yari yarirukanye bahinduka Abarakare | Umusingi

RukundoADEPR yatangiye kugarura abo yari yarirukanye bahinduka Abarakare

Please enter banners and links.

Rukundo

Muri ADEPR haravugwa inkuru ko uwahoze ari Pasiteri Rukundo Octave wari warahagaritswe ku nshingano yari afite mu Itorero z’Ubupasiteri yagaruwe ndetse asubizwa inshingano z’Ubupasiteri .

Hari bamwe mu bayoboke ba ADEPR bavugaga ko Rukundo yaba yarasabye imbabazi bityo nyuma yo kumwigaho bakaba bazimuhaye asubira mu Itorero ndetse ahabwa n’inshingano yari afite zo kuba Pasiteri.

Ikinyamakuru Umusingi Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016 cyabajije Pasiteri Rukundo niba koko yarasabye imbabazi ati “nsaba imbabazi se nakoze ikihe cyaha? Ko waje nkakwakira wigeze wumva kumbwira icyaha nigeze nkora?cyangwa wumvaga hari icyaha kirimo?uwabivuze yakubeshye nta mbabazi nigeze nsaba kuko nta cyaha nakoze”.

Rukundo akaba yemeye ko uyu munsi aribwo yabonye urwandiko rwaturutse mu buyobozi bukuru bwa ADEPR bamusubiza inshingano ze zo kuba Pasiteri akaba avuga ko yabyishimiye.

Rukundo akaba ari umwe mu bari barandikiye Perezida Kagame amubwira ibibazo biri muri ADEPR kubera ko yari yashyize ibibazo hanze kandi atabyemerewe ubuyobozi bwa ADEPR buramuhagarika we nabagenzi be.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse umuvugizi w’Itorero ADEPR Sibomana Jean kugirango kimubaze icyo bashingiyeho basubiza Rukundo mu inshingano zo gukomeza kuba Pasiteri ariko ntiyitabaga Telephone ye igendanwa.

ADEPR ivugwamo imikorere mibi ,ikavugwamo gutegeka abakirisitu kwishyura amadeni abayobozi bafashe muri za bank ndetse ayo madeni agakoreshwa nabi hakaba hari hariyongeyeho ko ADEPR isigaye isa nkaho yabaye Ishyaka kuko yakunze kugaragara muri politike aho yagiye gusaba ko ingingo yi 101 yahindurwa maze ikemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda hamwe no guhagarika bamwe mu bayoboke n’ibindi byinshi yagiye ivugwaho.

Ese kugarura Rukundo ntihaba hari icyo ubuyobozi bwikanze ko batamugaruye Abakirisitu benshi babacika bagasanga Rukundo agatangiza urusengero rwe bagahomba?.

Hari abayivuyemo ubwo habaga amakimbirane mu buyobozi bwa ADEPR hagati y’uruhande rwa Samuel Usabwimana n’abamurwanyaga ndetse bakamurusha imbaraga bakamukuraho bamara kugeraho bakamubuza no kujya asengera aho ashaka kuko hari aho bamubujije gusengera.

Gatera Stanley

3,270 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.