Umusore w’imyaka 19 ari kwiyamamariza kuba Perezida mu gihugu cya Uganda agasimbura Museveni umazeho imyaka irenga 30
— August 13, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Kanama 2020, abaturage bo muri Uganda baracyashaka kumenya icyateye umuhungu w’imyaka 19 gutanga impapuro zerekana kandidatire ye muri komisiyo y’igihugu y’amatora.
Hillary Humphrey Kaweesi warangije amashuri yisumbuye i Mengo mu murwa mukuru wa Kampala aho yakuye impamyabumenyi ihanitse y’uburezi (UACE) akaba yararangije mu mwaka wa 2019.
Kaweesi akaba avuga ko afite ubushobozi bwo kuyobora igihugu kuko afite amateka yo kuba yari umujyanama w’ishuri ryisumbuye bikaba byatumye yumva afite ikizere kuri uyu mwanya.
Kaweesi yananiwe gukusanya amafaranga asabwa kugirango yiyamamaze angana na miliyoni 20 z’amashiringi ubu akaba yasabye abamushyigikiye kumufasha amafaranga akaboneka.
Kaweesi yagize ati “ Ndabizi bazamfasha batange umusanzu kuko abantu bazi icyanteye kwiyamamaza ntibashobora kunanirwa gutanga umusanzu ku musore nkanjye”.

Kaweesi ushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda
Manifeste ya Kaweesi iragaragaza ko bimusaba kugirana inama na goverinoma.
Kaweesi yagize ati: “Muri manifeste yange , ndashaka politike ya nyayo nshaka ko habaho impinduka , Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ntekereza ko iki aricyo gihe cya nyacyo cyo kwicarana na goverinoma bagafata imyanzuro ku bintu bimwe na bimwe batumvikanaho”.
Ntabwo tuzi neza niba umuntu ukiri muto wifuza kuba perezida nawe yatanga kandidatire ye muri komisiyo y’amatora, EC isaba gukusanya imikono 100 muri buri karere ko mu gihugu kugira ngo ishyigikire kandidatire ye.
Mu mwaka wa 2017 Intekonshinga mategeko yahinduye itegeko nshinga bavuga ko nta myaka ihari ntarengwa ya Perezida kuyobora igihugu ndetse bagabanya imyaka yo kwemererwa kuba Perezida bava kuri 35 bagera kuri 18.
Kuva ku myaka 19 abifuza kuba perezida batanga impapuro zerekana kandidatire zabo muri EC kugira ngo bahangane na Perezida uriho ubu, Museveni.
Amatora ya Perezida muri Uganda ateganijwe kuba mu kwezi kwa Gashyantare 2021 bivuze ko ari umwaka utaha ariyo mpamvu amatora yashyushye muri icyo gihugu.
Ishimwe Marie Gabriella
2,663 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply