Abayoboke b’Ishyaka rya NRM bakoze urugomo muri Koboko bamwe barafungwa
— August 13, 2020
Please enter banners and links.

Kuri iki cyumweru taliki ya 9 Kanama 2020, abapolisi bagera kuri 4 na 3 mu bashyigikiye Minisitiri bakomeretse nyuma yuko abashyigikiye Dr Charles Ayume uhatanira umwanya w’ubudepite w’umugi wa Koboko bari mu rugomo.
Ihohoterwa ryabereye mu mugi wa Koboko ryatumye hatwikwa ibyapa banamenagura amadirishya yo mu rugo rwa Minisitiri w’ishoramari Evelyne Anite ndetse n’abikorera ku giti cyabo, bikaba bivugwa ko byatewe n’ubushyamirane bukabije hagari y’abamushyigikiye n’abamurwanya.
Rev Isaac Agele wo muri paruwasi ya Kuluba wabonye uko urugomo rwagenze, yashinjije abanyeshyaka ku mpande zombi ko bananiwe kuyobora abayoboke babo.
Rev Isaac Agele yagize ati: “ibyabaye kuri iki cyumweru ntibyigeze bihagarikwa kandi ntabwo byari byarigeze mu mateka ya Koboko, ndagaya abakandida bombi cyane kuba barananiwe kugenzura ababashyigikiye ndetse n’abapolisi bari bakwiye gukoresha ubundi buryo kugira ngo batatanye abaturage”.
Amashusho(Video) yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zerekanaga urugendo abashyigikiye Minisitiri Anite bakoze muri iki cyumweru bagenda baririmba izina rye mu rwego rwo kumwereka ko bamushyigikiye mu matora y’Abadepite , bakaba barirengagije ingamba zo kwirinda covid-19
zashyizweho na Guverinoma zibuza abaturage guterana ari benshi.
Cyakora Minisitiri akaba ahakana ko atariwe wateguye urwo rugendo.
Madamu Anite yatangaje ko urugendo rutunguranye rwizihizaga itangwa rya ambilansi mu mugi wa Koboko.
Ishimwe Marie Gabriella
2,475 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply