Muri Uganda abantu 36 nibo bamaze gufata impapuro zo kwiyamamariza kuba Perezida
— August 17, 2020
Please enter banners and links.

Ku italiki 12 Kanama 2020 nibwo mu gihugu cya Uganda habarwaga abantu bagera kuri 36 bifuza kwiyamamariza kuba Perezida w’icyo gihugu bakaba bamaze gufata impapuro muri Komisiyo ishinzwe amatora, bakaba baratangiye gukusanya imikono mu gutegura kandidatire zabo mbere y’amatora rusange y’umwaka utaha 2021.
Mu bafashe impapuro harimo Mj Gen Mugisha wo mu ishyaka rya Alliance for Transmition National(ANT), umuyobozi w’igihugu cyubumwe (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi ku izina rya Bobi Wine, na Bwana Charles Rwomushana wanenze imibereho y’abaturage.
Madamu Maureen Kyalya, wegeze kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cya Uganda mu mwaka wa 2016 akaba yarabashije kubona 0.43 % by’amajwi nawe yongeye guhitamo impapuro zereka kandidatire ye.

Depite Bobi Wine Kyaguranyi Ssentamu wahoze ari umuhanzi na Gen.Mugisha Muntu bose baziyamamariza kuyobora Uganda 2021
Kuwa 5 w’icyumweru gishize, Perezida Museveni watorewe guhagararira Ishyaka rye rya NRM mu matora y’umukuru w’igihugu ntabwo yari ataratora impapuro zerekana kandidatire ye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kimwe na Lt Gen Henry Tumukunde, watangaje ko ashaka guhangana n’uwahoze ari umuyobozi we.
Ihuriro ry’Ishyaka riharanira Demokarasi (FDC), ryavuze ko rizashaka umukandida nubwo ritaratora numwe ndetse ntirirafata n’impapuro.
Bwana Simon Byabakama, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko iki gikorwa kizakomeza kugeza ku munsi wo gutanga akandidatire ariwo ku ya 2 niya 3 Ugushyungo.
Yagize ati “icyakora turashishikariza abifuza gutanga kandidatire kwerekana urutonde rw’ababashyigikye kugira ngo rugenzurwe nibura ibyumweru bibiri mbere y’umunsi wo gutanga kandidatire zabo.
Abiyamamariza kuba Perezida barasabwa gukusanya imikono 100 muri buri karere kuva kuri bibiri bya gatatu by’uturere 144 twa Uganda, buri muntu yemerewe gutora umwe mu bifuza kuba Perezida.
Ibi bivuze ko buri umwe wifuza kwiyamamaza asabwa gutanga imikono 100 muri buri karere byibuze 108.
Mu gihe hasigaye iminsi igera kuri 80 mbere yuko barangiza kwakira kandidatire biteganyijwe ko umukandida azajya akora uturere turenze kamwe ku munsi kugira ngo abone imikono asabwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igomba kugenzura imikono kandi mu myaka yatambutse hari imikono bagiye banga kuko itujuje ibisabwa, kugira ngo ibyo bishoboke abifuza kandidatire bakusanya imikono irenga 100 zisabwa buri karere.
Umuvugizi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Paul Bukenya, yavuze ko ibiro byabo bifungura guhera saa moya za mu gitondo kugera saa kumi nimwe z’umugoroba mu minsi y’akazi bityo kubifuza gutora impapuro no gutangira inzira yo gutanga kandidatire bahagera muri icyo gihe .
Bwana Bukenya yagize ati “ Twashinze ihema aho abantu baza gutora impapuro zerekana kandidatire bashobora kuruhukira no kumenya amakuru yose bakeneye kumenya kuri iki gikorwa”.
Kuri uyu wa gatanu mu masaha ya nyuma ya saa sita Gen Mugisha Muntu yavuze ko abagize Ishyaka rye batoye impapuro mu izina rye kandi bitegura gukusanya imikono mu gihugu hose mu gihe bitegura kwitabira amatora ari imbere.
Gen Muntu yagize ati: “ twasabye komisiyo y’amatora kongera igihe cyo kwiyamamariza kuba Perezida kuko bidashoboka ko baduha iminsi 90 nyamara Abadepite bo bafite iminsi igera ku 120. Kugeza ubu ntibaradusubiza ariko turiteguye kuko kuri twe n’ukwezi kumwe kurahagije kugira ngo dusubize izo mpapuro.
Madamu Kyalya yagize ati “Ngewe uku kwiyamamaza niteguye ibyiza gusa, nagiye mu bice by’Igihugu byose kandi kuri ino ncuro ndashaka kwitegura hakiri kare kandi mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa kurenga nzaba nasubije impapuro.
Maureen Kyalya yavutse kuri Irene Florence Wekiya wo mu karere ka Luuka na Lt Stephen Kyalya Kanobe wari igikomangoma cy’umwami akaba n’umuragwa w’ubwami bwa Busambira bwa Busoga.
Madamu Kyalya umaze ubuzima bwe bwose akora muri Uganda ndetse no mu bwongereza akaba ari umubyeyi akaba yarize mu ishuri ryisumbuye rya Buckley muri Iganga mbere yo kujya mu kigo cy’abakobwa gusa cya Nabisunsa.
Nyuma Kyalya yagiye muri Kaminuza ya Makerere yiga amategeko mbere yo kuva mu bwongereza. Yaje kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mwaka wa 2003 muri kaminuza ya London Guildhall, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu micungire y abakozi ba ndetse akaba anafite ubumenyi ku buzima no kwita ku mibereho.
Bwana Charles Rwomushana yahoze ari perezida wa guild wa kaminuza ya Makerere , yabaye kandi komiseri w’Akarere utuye Pader akaba n’umuyobozi w’ubukungu n’ubushakashatsi mu muryango w’umutekano w’igihugu(ISO).
Robert Kyagulanyi Ssentamu yari umuhanzi, yahindutse umu nya politiki. Kwinjira muri politiki byashimishije intore zitandukanye harimo n’urubyiruko n’abahanzi. Yinjiye muri politiki mu myaka 3 ishize kandi yahise yihutira gukurikira abayoboke bayobowe n’umutwe yise People Power, kuva icyo gihe ahindura ishyaka aryita National Unity Platform(NUP).
Maj Gen Mugisha Muntu yavuye mu ihuriro ry’impinduka za demokarasi,yafashije gushing ishyaka rya politiki mu mwaka wa 2005 kandi yariyoboye imyaka itatu kuva 2012 kugera 2017 ashinga ihuriro ry’impinduka z’igihugu (ANT)muri werurwe 2019.
Dan Metso yiyamamarije kuyobora ihuriro rya demokarasi mu mwaka wa 2017 maze atsindwa na Perezida w’Ishyaka rimo ubu ngo ubuyize muri kaminuza ya Makerere aho yakomeje impamyabumenyi ku mibereho yabonye mu mwaka wa 2 ajya muri Afurika yepfo ari naho yatashye mu myaka mike ishize.
Charles Bbaable avuga ko yahoze ari umusirikare, yinjiye igisirikare mu myaka 10 mu 1988. Nyuma yaje gukorera mu ishami rishinzwe kurinda Perezida (PPU).
Christophe Rugaba yavukiye kandi akurira mu karere ka Kabale. Akaba afite abana 12, yagiye kwiga muri seminari ya St Paul mu Karere ka Kabale mbere yo kwinjira mu ishuri rikuru rya St Bernard mu karere ka Masaka , akaba ari umuhinzi i Kabale.
Joseph Kazura Mwambazi yavutse 1970 yabaye umusirikare, avuga ko yize ubugenzuzi, ubutasi bwa gisirikare, no kurwanya iterabwoba mu ishuri rya gisirikare rya Kabamba.
Horold Nuwasiima ukomoka mu karere ka Mbarara yize ubukungu muri kaminuza ya Makerere, Kampala.
Ishimwe Marie Gabriella
2,786 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply