Nyuma yo kuvugwa ko yishwe atewe icyuma yarabonetse akaba ashimira Perezida Kagame n’Umuvunyi mukuru(Vidio)
— July 9, 2020
Please enter banners and links.

Mukamazimpaka Victoire atuye mu Murenge wa Nyamure Akarere ka Nyanza nyuma y’inkuru ko yishwe atewe icyuma yarabonetse ndetse n’imanza yaburanaga akaba yarazitsinze bityo akaba ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase.
Kuwa 7 Nyakanga 2020 nibwo yaje aho Ikinyamakuru Umusingi gikorera nyuma yo kujya kuri radio Rwanda ashaka kubasaba ko itambutsa ishimwe rye ariko bikanga bityo atubwira ko ashaka gushimira Perezida Kagame ndetse n’Umuvunyi mukuru Murekezi Anastese kubera ko bamufashije cyane mu bihe bikomeye ubwo hari umugabo witwa Ntirushwa washakaga kumwambura imitungo ye bityo akaba yaramutsinze mu Nkiko.
Yashimiye n’abandi benshi barimo urwego rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi y’Igihugu n’Ingabo ndetse n’abandi bose bamubaye hafi n’abamufashije mu buryo butandukanye harimo n’umunyamategeko umwunganira.
Mukamazimpaka Victoire yagize ati “Iyo ntajya mu biro bya Perezida imitungo yanjye yari igiye ariko baramfashije cyane ariyo mpamvu numvise ngomba kubashimira cyane ndetse n’Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase yakurikiranye ikibazo cyanjye kugeza gikemutse kuko nabonye yanga akarenga Imana izakomeze kubaha imigisha ndetse no gukomeza gukorera abaturage urenganye bamurenganure”.

Ikinyamakuru Umusingi kiri mu binyamakuru byigeze kwandika inkuru y’ikibazo cya Mukamazimpaka Victoire na Ntirushwa Jean Marie Vianny ariko tuvugana na Ntirushwa icyo gihe yatubwiye amagambo mabi harimo n’ibitutsi atubaza impamvu tumubaza n’ibindi byinshi ndetse na Telephone arayikupa.
Mukamazimpaka avuga ko umugambi wo kwicwa wari uhari ariko RIB imenya amakuru mbere iramutabara imukiza gutyo ku buryo n’igihe byavugwaga ko yishwe abantu baramubuze yari yarahishwe ahantu.
3,077 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply