umu amakuru- Umuvugizi wungirije muri ADEPR Karangwa John yaburanye nyuma y’amezi 8 amaze muri gereza avuga abamugambaniye | Umusingi

Umuvugizi wungirije muri ADEPR Karangwa John yaburanye nyuma y’amezi 8 amaze muri gereza avuga abamugambaniye

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 10 Kamena 2020 Umuvugizi wungirije mu Itorero rya ADEPR Karangwa John umaze amezi 8 muri gereza ya Mageragere yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga avuga abamugambaniye.

Karangwa John ashinjwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano aho Diploma ye yatanze ubwo yasabaga umwanya w’umuvugizi wungirije, Ubushinjacyaha buvuga ko ari impimbano ko ikigo avuga ko aricyo cyayimuhaye muri Uganda mu iperereza ryakozwe n’inzego zibifitiye ububasha basanze kitabaho.

Indi nyandiko mpimbano nanone ashinjwa ni Impamyabumenye (Degree)avuga ko yayigiye mu gihugu cya Philippine ariko Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko babajije bagasanga atarahize n’ubwo abamwunganira bavuga ko bafite inyemezabwishyu yishyuriragaho amafaranga y’ishuri ndetse ko bafite na agatabo kariho ifoto ye n’abandi biganye nawe kagaragaza umuhango wo gusoza Kaminuza (Graduation).

Diplome za Karangwa John zigaragaza aho yize arizo zivugwa ko ari impimbano

Karangwa John n’abantu bakurikiraga urubanza rwe mu Rukiko hakoreshwa ikoranabuhanga

Karangwa John yari afite abunganizi mu mategeko batatu (3)umwe yari mu rukiko rwisumbuye I Nyamirambo abandi 2 bari kuri gereza ya Mageragere kubera ikoranabuhanga niko bigenda abunganira uburana umwe cyangwa bamwe baba bari mu cyumba cy’iburanisha kuri gereza undi cyangwa abandi bari mu cyumba cy’iburanisha ku rukiko.

Karangwa John amaze kumenyeshwa n’umucamanza ibyaha ashinjwa yamubajije niba abyemera maze arabihakana.

Karangwa John yiregura ahakana ibyaha ashinjwa yavuze ko hari abantu bamugambaniye ndetse abavuga amazina barimo uwitwa Kayigamba akaba ari Perezida wa CA muri ADEPR ndetse n’uwitwa Rusatsi.

Karangwa yatangiye kwiregura asaba umucamanza kumubariza Umushinjacyaha ibibazo bigera kuri 4 ati “Mu mumbarize ibyo numvise ngo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano nakozi iki ?nakoresheje iki?ryari?hehe?”.

Karangwa John nanone yavuze ko izo nyandiko mpimbano ashinjwa imwe muri zo ngo igaragaza ko yayibonye mu mwaka wa 2013 kandi we iyo azi yemera yayibonye muri 2019 kandi muri 2019 muri uwo mwaka niwo yafashwemo ku buryo hari abantu bibazaga uburyo yabonye iyo Diploma mu mwaka yafunzwemo.

Karangwa n’abamwunganira bagerageje kuvuga ko ibigo yizeho bizwi ndetse n’umwirondoro wabyo uzwi ariko Umushinjacyaha avuga ko iperereza ryagaragaje ko ibyo bigo bitabaho.

Umucamanza amaze kumva impande zombi yavuze ko urubanza ruzasomwa ku itariki 30 z’uku kwezi saa cyenda ariko Karangwa akaba yasabye gufungurwa akaburana ari hanze n’ubwo asabirwa gufungwa imyaka 7 icyaha kiramutse kimuhamye.

Twabibutsa ko Karangwa John ari we wari uyoboye ADEPR mu gihugu cya Uganda ndetse ari we yari yanditseho nkuko hari inzandiko zagiye mu binyamakuru bitandukanye bigaragaza ko iryo torero rimwanditseho ariko nyuma riza kuzamo ibibazo aho u Rwanda na Uganda umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi.

ADEPR Uganda bamwe mu bayoboke bashinjaga Karangwa kubagambanira ndetse bamwe barafungwa ariko akaba yaraje mbere ahabwa umwanya wo kuba Umuvugizi wungirije mu Rwanda ava Uganda agaruka mu Rwanda ariko bidatinze nibwo yatangiye gushinjwa izo nyandiko mpimbano birangira afunzwe.

Karangwa John yavuze ko mu batanze ubuhamya hari abagaragaje urwango bamufitiye ariko nanone hari abari baje kumva urubanza batangira kuvuga bati abayobozi bakuru ba ADEPR kuba bataje gukurikira urubanza rwa mugenzi wabo nabyo bigaragaza ko nta rukundo bafitanye.

Gatera Stanley

 

4,855 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.