Nyagatare :Araburana ubutaka ko ari ubwe nyuma y’imyaka 7 kandi harakozwe ibarura ahari ntiyavuga ko ari ubwe ,abayobozi barashinjwa kurya ruswa
— March 19, 2020
Please enter banners and links.

Mu Karere ka Nyagatare ,Umurenge waMatimba ,Akagali ka Kagitumba haravugwa amakimbira hagati y’umugabo witwa Bunani Denis n’umugore witwa Mukankwaya Xavera aho uyu Mukankwaya Xavera avuga ko ubutaka bwa Bunani ari ubwe.
Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubizi aricyo cyonyine kibagezaho inkuru z’akarengane n’inkuru za politike ,inkuru zicukumbuye bityo tukaba twacukumbuye inkuru ivugwa amakimbirane hagati ya Bunani uvuga ko ubutaka yabuhawe na Leta ndetse afite ibyangombwa byabwo mu gihe Mukankwaya Xavera avuga ko ari ubwe nta n’ibyangombwa by’ubwo butaka afite kandi ubutaka bubarurwa yari ahari ntiyavuga ko ubwo butaka bwa Bunani ari ubwe ngo ashyirisheho itambamira ahubwo abaruza ubwe yahawe gusa.
Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 17 Werurwe 2020 cyavuganye na Bunani kimubaza uburyo yabonye ubwo butaka n’inkomoko yabwo maze agira ati “Ubutaka bwari igisigarira njya kubusaba ndabuhabwa ndetse n’igihe ubutaka bwaburuzwaga narabubaruje mbona ibyangombwa byabwo kandi uwo mugore uvuga ko ubutaka bwanjye ari ubwe yari ahari kuki atavuze ati ubwo butaka baguhaye n’ubwanjye cyangwa agashyirishaho itambamira akaba aje ubu hashize imyaka 7 yose maze kubona ibyangombwa kandi yarabaga inaha?arabeshya rwose ahubwo afite ibindi yizeye ashaka kutwambura imitungo yacu kuko hari undi yagurishije abonye apfuye ashaka kwisubiza ubutaka kandi abizi neza ko yagurishije”.
Undi witwa Ndaribitse Jean Batiste yaguze ubutaka n’uyu Mukankwaya Xavera Ndaribitse amaze kwitaba Imana Mukankwaya asubira inyuma ashaka kwisubiza bwa butaka ubu nabwo akaba abuburana aho ikirega kiri mu Nkiko aho arega abantu babiri imitungo kandi abizi neza ko ubutaka bumwe yabugurishije ,ubundi avuga ko hari iwabo mu 1988 nta kigaragaza ko hari iwabo kandi Bunani aburara ubutaka yahawe na Leta akabubonera ibyangombwa Mukankwaya yari ahari ntiyavuga ko ubwo butaka ari ubwe ,ibi bigatuma abantu bavuga ko ashaka guhuguza imitungo y’abandi.

Mukankwaya Xavera



Aho umutekinisiye ushinzwe ubutaka ku Murenge yategetse Gitifu gukora umwanzuro bakawohereza ku Murenge

Icyemezo cy’ubutaka cya Bunani n’umugore we

Experitize yashyizwemo indi nzu ifite igitwe

Icyemezo cy’umugore wa Nyakwigendera wari waraguze ubutaka na Mukankwaya Xavera akaba ashaka kumwambura ubwo butaka
Ikinyamakuru Umusingi twashatse kubaza Mukankwaya Xavera ibibazo bitandukanye ku butaka bwa Bunani na Ndaribitse Jean Batiste witabye Imana impamvu atagiye kubarurisha ubuta yita ubwe ari ubwa Bunani ?Impamvu yagurishije na nyakwigendera agasubira inyuma agashaka kwisubiza bwa butaka kandi nyakwigendera afite umuryango?ese ko abaturage bavuga ko Umutara cyera wahoze ari Parike y’inyamaswa bo bahatuye gute?Ikindi ko abari batuye ku mupaka wa Kagitumba bavuga ko haturwaga n’abasirikare barindaga Duwane cyangwa umupaka nawe yari umusirikare?.
Twahamagaye Mukankwaya Xavera kuri Telephone ye igendanwa ntiyatwitaba ndetse tumwandikira ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bw’Akagali ka Matimba umunyamabanga nshingwabikorwa witwa Mukarugwiza Oliver atubwira ko bagerageje gukemura ikibazo cya Bunani na Mukankwaya Xavera ati “Bunani avuga ko ubutaka yabuhawe na Gitifu wari uhari kandi tubajije abaturage bari bahatuye cyera niba bazi inkomoko y’ubwo butaka mbese byaraducanze natwe n’iyo mpamvu twabyohereje mu Nkiko”.
Mukarugwiza Oliver yavuze ko n’ubuyobozi bw’Akarere bwamanutse bukaza gukemura icyo kibazo aho Visi Meya ushinzwe ubukungu yaje ndetse ngo na Legal Adviser bituma dushaka kubaza Visi Meya w’Akarere ka Nyagatare witwa Rurangwa Stephen ariko nta gisubizo twabonye.
Twashatse no kubaza uwakoze ibaruramutungo (Experitize)witwa Eng.Baziki Eugen nyuma y’uko exiperitize iri mu rukiko harimo indi nzu idafite aho ihuriye n’ikibazo kivugwa akaba yaragize ati “Abo bagore batubwiye ko bashaka kumenya agaciro k’imitungo yabo ntabwo bigeze batubwira ko harimo amakimbirane kuko tuba twarakoze buri nzu ukwayo uretse ko twanashingiye ku nyandiko ya Akarere”.
Hari abaturage batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko ubuyobozi aribwo buteza amakimbirane kuko niba hari uwahawe ubutaka na Leta undi akavuga ko hari iwabo mbere y’Intambara buri umwe yakagombye kwerekana inkomoko y’ubutaka n’ibintu byoroshye gucyemura ariko kubera za ruswa ibibazo ntibikemuka kubera kwirengagiza ukuri.
Umwe muri abo baturage yagize ati “Musomye ibyo bita raporo y’abaturage mwahita mubonamo ruswa aho ivuga ko umutekinisiye w’Umurenge mu nama y’abaturage y’Akagali yategetse gitifu ko hakorwa raporo ikoherezwa ku Murenge.Nonese uwo mutekinisiye w’Umurenge yari yaje mu nama y’Akagali gute?ategeka Gitifu se gukora raporo ngo ayohereze ku Murenge gute?ibi byose turasaba Inkiko ko zishishoza iyi ruswa ikagaragara ndetse n’ukuri kukagaragazwa”.
Hari abadutangarije ko uyu mugore ashobora kuba azi gutanga ka bitugukwaha ndetse bikavugwa ko bamubonanye n’umwanditsi w’urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare batazi izina rye ariko na Bunani akaba yiyemeje guhangana nawe n’ubwo bizajya mu Nkiko za he avuga ko bazageranayo.
Kubera ko inkuru ari ndende cyane tukaba tuzabagezaho ikindi gice Mukankwaya Xavera niyemera kutuvugisha ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere kuko Visi Meya wakurikiranye icyo kibazo atatwitabye.
Gatera Stanley
5,254 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply