Uganda yarekuye Abanyarwanda 13 barimo umugore wa Rene Rutagungira
— February 18, 2020
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda ni uko kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare nyuma y’ibiganiro hagati ya Uganda n’u Rwanda ,Leta ya Uganda yarekuye abandi banyarwanda 13 bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barimo umugore wa Rene Rutagungira na we warekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda mu minsi ishize.
Aba banyarwanda barekuwe nyuma y’igihe Leta y’u Rwanda yinubiraga uburyo abaturage bayo bakomeje gufatirwa muri Uganda binyuranyije n’amategeko, bagatotezwa,bagafungwa bamwe bakicwa nta nkurikizi.
Barekuwe kandi nyuma y’amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono umwaka ushize, bisabwa kubahiriza uburenganzira bw’abaturage ba buri gihugu.
Umuhango wo kurekura abo banyarwanda wabereye muri Serena Hotel i Kampala uyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.
Kutesa yemeje ko mu barekuwe harimo umufasha wa Rene Rutagungira, na we uherutse kurekurwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.



Abarekuwe bose ni Ntirushwa Maboko n’umugore we Ukwitegetse Ancila, Habumugisha Jean Bosco n’umugore we Mukamazima Christine, Dusangeyezu Hycinthe (umugore wa Rutagungira), Ukwigize Narcisse, Penzi Eric, Ahorukomeye Alphonse, Gitifu Bosco, Mugisha John Bosco, Ngaruye Jotham, Kabayija Seleman na Nzabonimpa Fidel.
Ibinyamakuru byo muri Uganda, byatangaje ko mu muhango wo kurekura abo banyarwanda, Kutesa yavuze ko bigaragaza ubushake igihugu gifite mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda.
Aba banyarwanda barekuwe mbere y’iminsi mike ngo abakuru b’ibihugu bane barimo uw’u Rwanda na Uganda,n’uwa DR.Congo ndetse n’uwa Angola bahurire ku mupaka wa Gatuna basuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.
Kuri uyu wa Mbere, abandi banyarwanda babiri barimo Selemani Kabayija na Fidèle Nzabonimpa bakuriweho ibirego ndetse bahita barekurwa n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda ku byaha bashinjwaga byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.
Abandi banyarwanda icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.
Mu nama iheruka guhuza intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda ikabera i Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda narwo rwafashe icyemezo cyo gukura ibirego ku banya-Uganda 15, rusaba ko abaturage barwo bose bafungiwe muri Uganda binyuranyije n’amategeko barekurwa.
Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y’ibihugu byombi, mu gihe cy’ibyumweru bitatu.
Impande zombi kandi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu, kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, azasinyirwa imbere y’abakuru b’ibihugu mu nama y’ibihugu bine ya kane izabera ku mupaka uhuriweho wa Gatuna/Katuna ku wa 21 Gashyantare 2020 n’indi.
Ibi bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politike y’ibi bihugu byombi bavuga ko Kuwa 21 uku kwezi nkuko bazahurira ku mupaka wa Gatuna ko uwo munsi imipaka ishobora kuzafungurwa ndetse hakaba hari amakuru tugitohoza neza ko hari Bus zijya Kampala zatangiye gukatira abantu amatike yo kuwa 21.
3,608 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply