Umuhanzi Sibomana yamaze gufungurwa, yahimbye indirimbo ihimbaza Imana
— February 18, 2020
Please enter banners and links.

Sibomana Jean Bosco uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dr Scientific wari umaze iminsi afungiye kuri Brigade ya Rwizamenyo i Nyamirambo, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yararekuwe nyuma yo gusaba imbabazi ndetse akiyunga n’uwo bagiranye amakimbirane uzwi ku izina rya Kabila, nyuma yo gufungurwa yiteguye kugeza ku bakunzi be indirimbo yahimbye ihimbaza Imana (gospel).
Dr Scientific yaburanye tariki ya 12 Gashyantare 2020 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yemera ko yagiranye amakimbirane na Kabila ndetse asaba imbabazi ku cyaha yakoze cyo kumukubita, tariki ya 14 Gashyantare 2020 nibwo hasomwe umwanzuro w’urubanza rwe ari na bwo yarekuwe, akaba ashimira ko ubutabera bwakoze akazi kabwo uko bikwiriye.
Sibomana avuga ko aho yari afungiye n’ubundi yakomeje gukora mu nganzo kuko yashoboye guhimba indirimbo ebyiri harimo ivuga Impuhwe z’Imana n’ivuga ku rukundo.

Sibomana Jean Bosco bita Dr Scientific aha yafotowe atiteguye

Sibomana yari asanzwe amenyerewe mu ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe, ariko ubwo yari afunze yasanze atakwirengagiza impuhwe z’Imana yagize ati “nubwo ndi umuhanzi nta bwo nakundaga kuririmba indirimbo z’Imana, naje gusanga ngomba no kuririmba indirimbo z’Imana kuko Imana iratabara kandi idusaba gutera intambwe imwe noneho igatera 99”.
Sibomana avuga ubu yasubiye mu mirimo ye yaba mu buvuzi bwa gakondo no mu buhanzi.
Arashimira abakunzi be bamusuye n’abakomeje kumuzirikana kuko yamaze kurekurwa ndetse n’uwo bashyamiranye ubu bamaze kwiyunga.
2,884 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply