Opinion:Kwamagana iterabwoba rya ADEPR n’umunyamategeko wabo bashyira ku banyamakuru
— February 14, 2020
Please enter banners and links.

Nifuje kubasangiza ibitekerezo byanjye ku nkuru za ADEPR zimaze iminsi zivugwa n’icyo mbivugaho cyangwa mbyumva ku giti cyanjye kuko ibitekerezo byanjye bishobora kugira abo bifasha nkuko nsanzwe byandika bigatambuka mu Kinyamakuru Umusingi.
Ndashaka guhera ku ngingo ikomeye yo kwiyama no kwihaniza bamwe mu bayobozi ba ADEPR kuko bibaye too much nkuko abazungu babivuze ndashaka kwiyama ADEPR n’umunyamategeko wayo witwa Me Cyprien Nsabimana kuko nta burenganzira bafite bwo kunyandikira bantegeka gusaba imbabazi ngo kubera inkuru nabanditseho.
N’iyo ntaba ntafite ibimenyetso ntabwo ari uko bigenda nk’umunyamategeko yakabaye abizi ariko uko bigenda simbivuga ndashaka ko bazajya kundega nibwo nzabivuga.
Cyakora n’ubwo inyandiko umunyamategeko yan

Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem

SG Gatemberezi Paul



Me Cyprien Nsabimana wunganira ADEPR mu mategeko
yandikiye nabonye uburyo yanditsemo budasobanutse mbwira uwo bayihaye ko ntashobora kuyakira kuko bishe amategeko kandi ko harimo iterabwoba ryinshi ngo kwandika nsaba imbabazi bitarenze amasaha 24?muranasuzugura uretse n’iterabwoba.
Cyokora nanone Avoka wa ADEPR n’ubwo wenda kubera confidence yihaye zo gupfa kwandika ibyo yishakiye ariko arabihemberwa nkuko yabimbwiye kuri Telephone ubwo namubazaga ku iterabwoba adushyiraho mu nyandiko ze ati njye mba nishyuwe kare bayampaye.
Nk’ubu ndibaza niba ADEPR ibibazo ifite byayinaniye gucyemura izabikemurira mu guhangana n’abanyamakuru no kubashyiraho iterabwoba bikanyobera .
Sinibaza niba kwanga gukorana nabo ibyo bashaka aribyo byatuma batangira gutera ubwoba umunyamakuru?icyo nabamenyesha ni uko mbiteguye 100% kuko nyuma ya SG Gatemberezi Paul ku ntumaho abantu batandukanye bagera kuri 3 ,ibyo twavuganye bimwe ndabifite rwose kandi niteguye kuzabigaragaza nibiba ngombwa.
Natekereje kwandikira Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda mbagaragariza iterabwoba Avoka wa ADEPR navuze haruguru hanyuma nawe bakamutegeka gusaba imbabazi kuko baramukoresha amakosa.
Hari undi munyamakuru baherutse kurega mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC)ukorera Impamba.com ariko nawe imyanzuro izavamo atazayemera ko bizarangirira mu Nkiko kandi ikigaragara ubu Inkiko n’izo zigiye kujya zikemura ibi bibazo bya ADEPR n’abanyamakuru.
Ibi sindibuvuge byinshi kuko ndabategereje bazaze tuburane buri umwe yerekane ibimenyetso bye naho ibyo kudushyiraho iterabwoba ntacyo bizabamarira uretse ko nanjye ndibwandikire Urugaga rw’Abavoka n’iyama uriya mu Avoka ,ibindi tuzageranayo.
Itegeko ry’Itangazamakuru rivuga neza uko bigenda ndetse ryemerera buri muntu gutanga ibitekerezo bye bipfa kuba bitarimo ivangura cyangwa Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba ariyo mpamvu njya mbagezaho ibitekerezo byubaka kandi hari abajya bansubiza bikanyereka ko babikunda ndetse banakurikira ndetse bakunda Ikinyamakuru Umusingi ,haramutse hari undi ushaka kujya atambutse ibitekerezo bye mu Kinyamakuru Umusingi yanyandikira kuri Email umusingi1@gmail.com .
4,099 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply