Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima yeguye
— February 14, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 nyuma y’imikorere idahwitse yakunze kumuranga,Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, yeguye kuri uyu mwanya.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ‘Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatanu yakiriye ibaruwa y’ubwegure ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba. Ubwegure bwe bukurikiye amakosa akomeye ahoraho no kunanirwa kuzuza inshingano z’ubuyobozi ku ruhande rwe nka Minisitiri’.
Dr Diane Gashumba ubusanzwe ni Umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu buvuzi rusange n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kuvura abana. Yatangiye umwuga w’ubuvuzi mu 1999.
Yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Ubuzima tariki ya 04 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho.


Mbere yo kujya muri Minisiteri y’Ubuzima, yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yamazeho amezi atandatu n’iminsi umunani.Inkuru z’abayobozi bakomeye muri Leta muri iyi minsi zirikuba nyinshi nkuko Uwizeyimana Evode na Munyakazi nabo baherutse kwegura ku myanya yabo ko bari Abanyamabanga ba Leta Evode muri Minisiteri y’Ubutabera Munyakazi muri Minisiteri y’Uburezi.
3,518 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply