Umugore yambeshye ko atwite inda yanjye mbimenye njya kwiyahura mu muhanda imodoka zanga kunyica
— July 5, 2016
Please enter banners and links.

Nitwa Kabanda ntuye mu mujyi wa Kigali nifuje kubaganiriza ibibazo nahuye nabyo nkagera aho njya mu muhanda ngo imodoka zinyice bikanga nkajya mu Ishyamba gushaka uruzi ngo niyahuremo bikanga kubera ko umuntu apfa umunsi we wageze uwanjye wari utaragera.
Ibi byose nabitewe n’umukobwa nahuye nawe mu Giporoso I Remera mbona ari mwiza ku isura ariko mu mutima yari inyamaswa.
Nahuye n’umukobwa ntaribuvuge amazina ye kuko twarabyaranye ariko ibyo yankoze sinzapfa mbyibagiwe ,mbese yanyigishije isomo rikomeye .Naramubonye agenda mu Giporoso ndamukurikira ndamuhagarika ,mushyira ku ruhande rw’umuhanda turaganira mubwira ko namukunze ati nta kibazo.
Namuhaye nimero ya Telephone kuko we nta Telephone yari afite kugirango ajye ambipa muhamagare.
Namusabye ko azansura maze hashize iminsi 2 yaraje aransura turaryamana ahamara iminsi 2 muha amafaranga asubira ku ishuri kuko yambwiye ko yigiraga mu Mutara.
Uyu mukobwa yarandyoheye mbabwije ukuri ku buryo niyo narayamanaga n’abandi bakobwa nahitaga mutekereza ariko kubera ko nta Telephone yari afite kandi akiga nkabura ukuntu namubona.
Kuva icyo asubira ku ishuri naramubuze hashira imyaka 2 n’igice tutarongera kubonana ariko bury baca umugani aho uzagwa bwira uhageze.Umunsi umwe nagiye gushyingura mu Mutara numva abantu bamuganiraho ,bavuga izina rye numva uwo muntu ndamuzi ,narababajije bambwira ko aba ku ishuri naryo ntaribuvuge.
Nabasabye nimero ya Telephone namubonaho barayima ngeze I Kigali ndamuhamagara ifatwa n’umusore ambwira ko bigana ariko yamuma tukavugana.Yaramumaye turavugana arambwira ati uziko utajya wibagirwa nanjye ndamubwira nti ni uko nagukunze kandi sinakwibagirwa umuntu nkunda.
Namusabye kuza kunsura arambwira ngo azaza ariko bukeye ndi ku kazi mbona ya nimero twavuganiyeho iramamagaye ngiye kumva numva arambwiye ngo yageze I Kigali .
Yari yazanye na wa muhungu nyiri Telephone ndababwira ngo bashake aho bicara nzekuhabasanga kuko nari ndi ku kazi.Barantegereje kugeza ubwo naje mbajyana mu rugo umuhungu mu gitondo yazindutse yigendera umukobwa arahaguma.
Narinziko ansuye iminsi 2 cyangwa 3 agasubira ku ishuri ariko yagumye aho icyumweru kirashira ngiye kumva numva arambwiye ngo Cheri ngo sinagiye mu mihango ubanza nasamye.
Naramubwiye nti ntakibazo kuko numvaga zamufasha akabyara tukabana nkazajya kumusaba iwabo nkazamusubiza mu ishuri nyuma kuko mu byukuri naramukundaga.Hashize iminsi muha amafaranga ajya iwabo kubateguza ko nzaza gusaba no gukwa aragenda arabitunganya byose.
Mbereho gato yo kujyayo narabanje mpamagara umuryango wanjye ndababwira nti uyu muntu mubona hano iwanjye twarakubaganye mutera inda none nahisemo ko tubana akambera umufasha.Iwacu barasengaga cyane ku buryo natinyaga no kubibabwira ariko naratinyutse ndabibabwira bati nta kundi reka tubasengere muzagire urugo rwiza baradusengera bambwira ko bazatuba hafi ndetse bambwira ko tugomba gutegura no gusezerana no gukora ubukwe bakamfasha.
Icyantangaje n’uburyo yemeraga bakadusengera ariko abiziko umwana atwite Atari uwanjye.
Ubwo yatangiye kujya abwira abiwabo ko yahinduye ishuri yigira I Kigali akabama abiwabo tukavugana nkababwira ko yigana n’abashiki banjye nta kibazo ariko ari ukubabeshya ngo batazamushakisha bakamubura bikanteza ibibazo.
Twarabanye nziko inda atwite ari iyanjye ariko yari yaje abizi ifite nkukwezi kumwe ,inda irakura mu gihe habura icyumweru kimwe ngo abyare nibwo namufatanye n’umusore wamuteye inda.
Navuye ku kazi nihuta kubera yari akujije cyane mvuga nti reka ntahe kare njye kumufasha nageze mu rugo nsanga adahari mbajije umukobwa yazanye ambwira ko ari hanze .
Naricaye ndategereza hashira nk’iminota 20 ndahaguruka njya kureba ko yabata atananiriwe mu bwiherero ndamubura ,umuturanyi niwe wambwiye ko amubonye ruguru kuri kaburimbo ahagararanye n’umusore.
Naragiye ngiye kugera aho bari bari arambona abwira uwo musore wari waramuteye inda ati dore musaza wanjye araje kandi agira amahane iruke uhunge atagukubita maze umuhungu nawe ariruka.
Naramwirukanyije ndamufata ndamubwira nti ndakwica nutambwira icyo wavuganaga nuriya mugore ,umusore aratinya arambwira ati reka nkubwire ariko umbabarire maze amubwira ko umugore yari aje kumusaba amafaranga yo kujya kwa muganga kuko ariwe wamuteye inda.
Umusore yabwiye umugabo ko umugore yamubwiye ko aba kwa musaza we kandi agira amahane ahitamo kwiruka.Umugabo yasubiye mu rugo asanga umugore yicaye ku buriri amubajije uwo bari bari kumwe yubika amaso hasi undi nawe ati ko utambwira?.
Umugore yatangiye kurira ndamubwira nti ukambeshya ngo utwite inda y’umwana wanjye ari iy’undi mugabo?.Ako kanya umugabo yabuze icyo gukora yatekerezaga uburyo azajya kubwira umuryango we ko wa mugore yaberetse atwite inda itari iye bikamuyobera.
Yahereyeko arasohoka ajya mu muhanda ashaka ko imodoka zimugonga akaryamamo imodoka zikamuca ku ruhande zanga kumugonga ahita ahava ajya mu Ishyamba gushaka uruzi ngo yiyahuremo ararubura .
Byageze mu gicuku yumva umutima umubwira ati urashaka kwiyahura kubera iki?nta bandi bagabo batunga abagore bafite abana batari ababo?.Yarazamutse asubira mu rugo asaba umugore imbabazi urukundo rutangira bushya kugeza ubwo umugore yabyaye umwana baramurera arakura.
Icyababaje uyu mugabo ni uko umwana uteri uwe yamaze gukura umugore atwita inda y’umugabo arangije abwira umugabo ngo ntago ari tayari yo kubyara undi mwana.Umugore yabwiye umugabo ko agiye kuyikuramo ,umugabo aramubwira ati naragufashije ubyarira mu rugo rwanjye umwana uteri uwanjye none uwanjye urashaka kumwica ?.
Umugore yaragendaga mu gitondo agiye kuyikuramo umugabo nawe akajya mu Rusengero gusenga kugirango nayikuramo nawe imwice.
Batangiye gushwana bikomeye kugeza ubwo na Nyirabukwe yaje afatanya n’umukobwa we bagatuka umugabo.
Umugore inda yanze kuvamo irakura iravuka ariko umwana agejeje ukwezi kumwe gusa umugore yamujyanye kwa nyirakuru ubyara nyina amusigayo araza afata ibintu byo mu nzu byose arabipakira aragenda arabigurisha umugabo yavuye ku kazi asanga nta kintu na kimwe kirimo.
Yatangiye gushakisha hashize iminsi yamusanze mu Ruturusu I Remera ari mu ndaya zimukamira amashereka mu ibase kubera yari yataye uruhinja amashereka ari menshi.
Niba ufite inkuru zenda gusa nk’iyi watwandikira kuri umusingi1@gmail.com zifasha abantu bakunda gusoma kandi zirigisha .
4,326 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply