Ibitaro bya Dr Kanimba ishami rya Rubavu biravugwaho gutanga serivisi mbi
— December 11, 2019
Please enter banners and links.

Dr Kanimba yanze kugira icyo atangariza umunyamakuru ku mitangire mibi ya serivisi ivugwa mu bitaro bye
Ibitaro bya Dr Kanimba bizwi ku izina rya La Medicale ishami rya Rubavu biravugwaho guha serivisi mbi abarwayi aho usanga bamwe mu baganga bibereye kuri telefone abarwayi baryamye imbere yabo babuze ubakira.
Ibitaro bya La Medicale ishami rya Rubavu ni bimwe mu bikunze kwakira abarwayi benshi, kuko bikorana n’ibigo bitandukanye by’ubwishingizi mu kwivuza, ariko ikibazo gisigaye kibangamiye abajya kwivuriza muri ibyo bitaro ni imikorere y’abanganga babo n’uburyo ubuyobozi bw’ibi bitaro bitateganyije umuntu ushinzwe kwita ku bakenera serivisi z’ibyo bitaro.
Umwe mu barwayi wavuganye n’umunyakuru wa impamba.com ukorera i Rubavu yagize ati “ni gute ibitaro nk’ibi bifite abantu babigana gutya bitagira umukozi ushinzwe “customer care” ugasanga umuntu arahageze arasiragiye byaba ngombwa ko ubaza umuganga uhasanze nawe ugasanga yibereye kuri telefone atanakwitayeho”.

Dr Kanimba Pierre Celestin ny’iri ibitaro bya La Medicale usibye kuba ibitaro bye bisiragiza abarwayi nawe yasiragije umunyamakuru yanga kugira icyo amutangariza kugira ngo inkuru izasaze (Ifoto/Internet)
Nyuma yo kumva aya makuru, ikinyamakuru impamba.com cyabajije iki kibazo Dr Kanimba Pierre Celestin ny’iri bitaro bya La Medicale gikoresheje kumwoherereza ubutumwa bugufi (SMS) ntiyabusubiza, nyuma y’aho umunyamakuru yongeye kumuhamagara amusaba kugira ngo agire icyo atangariza umunyamakuru ku makuru avugwa mu bitaro bye ishami rya Rubavu, ariko inshuro nyinshi yahaga umunyamakuru gahunda yo kumuha amakuru, umunyamakuru yageraga ku bitaro bye biri mu Mujyi wa Kigali yamuhamagara akamubwira ko yagiye mu Ntara, akamuha undi munsi nabwo yakongera kumuhamagara akamubwira ko nabwo adahari akamubwira ngo azongere amuvugishe mu kindi cyumweru nabwo nta mubwire umunsi cyangwa isaha.
Uwareba uburyo Dr Kanimba yakomeje gukwepa umunyamakuru, byatuma hibazwa niba asanzwe azi iyo mikorere mibi ivugwa mu bitaro bye ku buryo yasanze atari ngombwa kuyemeza binyuze mu itangazamakuru, itegeko ryemerera umunyamakuru kubaza amakuru akoresheje uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga ariko ku rundi ruhande uwavuga ko Dr Kanimba yaryishe ntiyaba abeshye kuko nta na rimwe yigeze asubiza abanyamakuru batandukanye bagize icyo bamubaza kuri iyi mikorere ya serivisi mbi ivugwa muri La Medicale ishami rya Rubavu.

Mu gihe cyose Dr Kanimba azaboneka kugira ngo agire icyo avuga kuri iyi serivisi mbi ivugwa mu bitaro bya La Medicale ishami rya Rubavu nawe ibitekerezo bye bizahabwa umwanya muri iyi nkuru.

Source/Impamba.com
8,715 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Ibi ni ugesebanya,la medicale de Rubavu ikora neza,baramvuye ndakira rwose!
Mureke amatiku yanyu