Impinduka zikomeye: Gen Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo, asimbura Gen.Patrick Nyamvumba, Gen Ibingira asubizwa mu Inkeragutabara
— November 5, 2019
Please enter banners and links.

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda aho Gen Patrick Nyamvumba yasimbuwe na Gen Jean Bosco Kazura ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019 zigaragaza amaraso mashya mu buyobozi bw’Ingabo uhereye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo; aho ndetse Gen Fred Ibingira yongeye kugarurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.
Mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika akanaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda harimo ko Gen Maj Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera akagirwa General ndetse agahabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Gen Fred Ibingira yongeye kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, umwanya yariho guhera mu 2010 kugera mu 2018 aho yari yasimbuwe na Gen Maj Aloys Muganga nawe waje gusimburwa na Lieutenant General Jacques Musemakweli.
Lieutenant General Jacques Musemakweli wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara we yahawe kuba Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF.

Gen.Patrick Nyamvumba wari umugaba mukuru W’Ingabo ubu akaba yagizwe Minisitiri w’umutekano

Gen.J.Bosco Kazura akaba yagizwe umugaba mukuru w’Ingabo asimbura Gen.Patrick Nyamvumba

Gen.Fred Ibingira yasubijwe kuyobora Inkeragutabara

Col Karusisi Ruki we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General anahabwa kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force [Ku ifoto yari afite rya Majoro]

Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire aba ukuriye urwego rw’imikoranire y’ingabo n’abasivili
Gen Maj Innocent Kabandana we yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, aho agiye kungiriza Gen Ibingira muri uru rwego.
Brig Gen Didas Ndahiro yagizwe Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDFCSC) riri i Nyakinama naho Brig Gen Ephrem Rurangwa agirwa Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General, no kuyobora ishami rishinzwe kunganira ibikorwa bya gisirikare rikora imirimo ijyanye n’ubwubatsi, ubukanishi n’ibindi (Engineering Brigade).
Col Karusisi Ruki we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General anahabwa kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.
Col Joseph Karegire we yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare n’imyitozo. Col Faustin Kalisa agirwa Umuyobozi ushinzwe abakozi muri RDF.
Ku rundi ruhande Col Adolphe Simbizi we yagizwe ushinzwe ibikoresho naho Col Jean Paul Karangwa ahabwa kuyobora ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare (Commander Of Military Police).
Lt Col Patrick Karuretwa ni undi kandi mu basirikare bazamuwe mu ntera aho yahawe ipeti rya Colonel, kimwe na Emmanuel Kanobayire nawe wahawe ipeti rya Colonel no kuba Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe.
Colonel Jules Rwirangira we yagizwe ukuriye umutwe w’Ingabo zirwanisha intwaro zikomeye (Commander Of Artillery Division) naho Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire aba ukuriye urwego rw’imikoranire y’ingabo n’abasivili.
Izindi mpinduka zabayeho ni uko Major Regis Rwagasana Sankara yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Lieutenant Colonel.
6,986 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply