umu amakuru- Dr Scientific yasohoye indirimbo igaragaza ibyiza Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ishobora gutuma amenyekana cyane –VIDEO | Umusingi

Dr Scientific yasohoye indirimbo igaragaza ibyiza Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ishobora gutuma amenyekana cyane –VIDEO

Please enter banners and links.

Kuri iki cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019  Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific yadutangarije indirimbo yashyize hanze nshya yise ‘Umuyobozi mwiza’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni indirimbo yakoranye na Emmy nkwakuzi, igaragaza ibyiza byinshi Perezida Kagame yajeje ku banyarwanda.

N’indirimbo bigaragara ko yakunzwe n’abantu benshi haba ku mbugankoranyambaga ndetse no kuri radiyo zitandukanye bigaragara ko izatuma uyu muhanzi akundwa cyane.

Dr Scientific uzwiho gukora indirimbo zigisha umuryango mugari, yatangarije Ikinyamakuru Umusingi  ko iyi ndirimbo ye nshya ibumbatiye ubutumwa buvuga ibyiza Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w’u Rwanda yagejeje ku banyarwanda kandi ko bamuri inyuma kandi bamukunda .

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi avuga ko Perezida Kagame ari inkingi y’iterambere ry’u Rwanda, akaba inkingi y’ubumwe n’amahoro aganje mu Rwanda. “Ntore izirusha intambwe, ijabo riguhe ijambo, komeza utwuzuze mubyeyi wacu.

Wowe waharaniye ubumwe bwacu, ukabutugezaho, ntore izirusha intambwe. Ubu twageze ku ntambwe ishimishije, bayobozi beza, ubumwe n’urukundo mugirira abo muyobora, muduha inama zidufasha mu kwikura mu bukene, tukagera mu iterambere tukagira ubuzima bwiza, muragahorana ishya n’ihirwe.”

Ayo ni mwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo ‘Umuyobozi mwiza’Kubera aya magambo uyu muhanzi yakoresheje meza byatumye iyi ndirimbo ikundwa cyane ndetse akaba yagize ati “Iyi ndirimbo narayitondeye ndayikora bitewe n’uburyo inyigisho za Perezida Kagame zamfashije ndetse nkaba narabonye Atari njye gusa zafashije ahubwo nasanze ari abanyarwanda twese nkaba nifuza ko ibyo byiza Perezida wacu dukunda byakomeza kujya bivugwa ndetse tukamushimira”

 

2,657 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.