Abafana ba Eddy Kenzo bagiye kwa Sheikh Muzaata basuka umuceri w’ipirawo n’inyama ku gipangu
— October 18, 2019
Please enter banners and links.

Ejo kuwa kane tariki 17 Ukwakira 2019 abafana ba Eddy Kenzo bagiye kwa Sheikh Muzaata aho atuye hitwa Falawo i Kawempe muri Uganda Kampala basuka umuceri w’ipirawo n’inyama ku gipangu cye.
Impamvu yatumye bakora ibi ni uko uyu mugabo uzwi cyane muri Uganda mu gutukana kuko ntawe atinya gutuka aherytse gutuka umuhanzi Eddy Kenzo ngo agende arongore nyina ndetse yongeraho ko afite utwuma mu matwi bisobanuye ko ari umutinganyi bikaba byarababaje uyu muhanzi Kenzo uri muri Colombia aho yagiye mu bitaramo bitandukanye ndetse agomba gukomereza muri Russia.
Aba basore barimo uwitwa Muhammadi Nsubuga, Tomas Bagonza akaba umuyobozi w’Akagali muri Katanga na Elias Katongole biyise abafana ba Kenzo ndetse ko ari abavugira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bakavuga ko Muzaata kwanga gusaba Kenzo imbabazi mu ruhame kubera ibyo yamuvuzeho aribyo byatumye bakora ibyo bakoze.

Barimo gutera umuceri w’ipirawo kugipangu


Sheikh Muzaata ibyo yabivuze yabivugiye ku muhango ubwo uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo witwa Rema yajyanaga kwerekana umugabo we mu babyeyi.
Aba basore bakaba bavuga ko Sheikh Muzaata kuvuga biriya byose ari uko yarebaga umuceri w’ipirawo n’inyama bigatuma atangira gutukana ahari kugirango bamuhe ipirawo n’inyama.
Mu myigaragambyo bakoze bahakurwana na Polisi bavuze ko nadasaba imbabazi Kenzo bazakora ibindi birenze ku byo bakoze.
Eddy Kenzo nawe iyo ari mu mahanga akurikirana ibibera mu gihugu akaba yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook asaba abafana be kwitonda bakareka kwigaragambya akabanza akaza.
Eddy Kenzo avuga ko nagaruka mu gihugu azajya kuba ku musigiti aho Sheikh Muzaata asalira akahamara iminsi aharara kugeza babonanye amaso ku maso akamubwira uburyo amubwira kujya kwenda nyina kandi abizi ko ntawe agira ndetse akerekana ubuhamya uburyo ari umutinganyi byose akazahava bisobanutse.
Ikindi kandi ngo Kenzo nta gitaramo na kimwe azakora muri Uganda mu gihe uyu Muzaata ataramusaba imbabazi kandi Muzaata ntabikozwa ibyo gusaba imbabazi.
Muhungu John-Kampala
4,286 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply