Uruganda rukora ibirayi rufite imbogamizi zikomeye
— June 24, 2016
Please enter banners and links.

Uruganda Winaz rukora amafiriti mu Rwanda ruherereye I Musanze rufite imbogamizi zikomeye zijyanye n’ubwoko bw’ibirayi byiza byo gukoramo amafiriti meza.
Umuyobozi w’urwo ruganda witwa Thijs Boer yatangarije itsinda ry’abahinzi babigize umwuga ku isi bari baje mu Rwanda ku butumire bwa MINAGRI ko afite ikibazo gikomeye cy’abahinzi b’ibirayi batamuha ibyo akeneye akaba agomba gutumiza ibyiza kuva iwabo mu Buholandi.
Kuwa 16 Kamena 2016 nibwo uyu muhinzi akaba afite n’uruganda Boer yagize ati “nakuze numva nzashinga uruganda muri Afurika rukora ibijyanye n’ubuhinzi kuko nanjye ababyeyi banjye n’abahanzi ,nkaba nishimira ko indoto zanjye nazigezeho”.
Boer yakomeje avuga ko ibirayi bya kinigi bitavamo ifiriti nziza ahubwo hari ibindi bias na kacyi akura iwabo mu Buholandi aribyo bivamo ifiriti nziza .Boer yavuze ko na Kinigi yabanza nziza ari ikirayi gito kigereranije ariko abahinzi bibirayi bazana ibinini cyane kandi ibinini bitavamo ifiriti nziza.

Ibi biri imbere nibyo akura mu Buholandi biriya byinyuma n’Ikinigi byo mu Rwanda

uru nirwo rugero ashaka rw’ibirayi
Akomeza avuga ibibazo bitandukanye agirana n’amashyirahamwe ahinga ibirayi aho yavuze ko yabahaye igiciro cyiza ariko bumvikana ko bazajya bamuha ibirayi bya Kinigi bito kuko nibyo byiza mu gukora ifiriti nziza yatuma nawe agurisha akunguka ariko bo bakamuzanira ibyo adashaka.
Abahinzi iyo bahinga basiga umwanya munini hagati y’ikirayi n’ikindi biri mu butaka bigatuma ikirayi kibyibuha kikaba kinini cyane bigatuma ashobora guhomba .
Ikindi kibazo afite ni uko agomba gukora urugendo rurerure ajya Kampala muri Uganda kugura amavuta yo gukoresha kuko ayo mu Rwanda ntago akora ifiriti nziza.
Amavuta akaba akoresha aya Sun seed ya Mukwano kuko niyo akora ifiti iryohera abantu.

Ayo n’amavuta akoresha akura Uganda

Inyubako y’uruganda

Thijs Boer nyiri ruganda

aho ni mu ruganda barimo guteka ifiriti
Umwe mu bahinzi waturutse muri Nigeria witwa Onagwa yavuze ko yize ibyubuhinzi ati “hari ubutaka budasaba ifumbire ariko inaha nabonye ahantu twgiye hose bahinga bagashyiramo ifumbire kandi iyo ibaye nyinshi nayo yangiza ibihingwa”.
Yavugaga ko n’ifumbire ishobora gutuma ibirayi biba binini kandi umuguzi ,umushoramari ashaka ibitoya kuko aribyo bikorwamo ifiriti nziza iryoshye.
Uru ruganda rwa WINAZ bivugwa ko arirwo rugira ifiriti nziza mu Rwanda ndetse na East Africa kuko supermart inyinshi zigura amafiriti ya WINAZ kandi abantu barazikunda cyane kubera ukuntu ziryoha.Uru ruganda ubu rugemurira ibihugu nka Uganda ,Congo ,Burundi ,Tanzania na Kenya kubera uburyo akora afiriti ye nziza akaba ashaka ibirayi byinshi kandi byiza.
Abari bagize itsinda ry’abahinzi babigize umwuga batandukanye bamugiriye inama kwegera MINAGRI akayibwira ikibazo cye ikaba yamufasha akabona abiriya ashaka biturutse mu bahinzi babyo kuko bihenze gukura ibirayi I Burayi.
Gatera Stanley
3,469 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURI YOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
Ibibazo bizagorana kubona ibisubizo mu rupfu rw’umukobwa Martha hafashe abasore 2 babanyarwanda(Vedio)
Abanyarwanda barenga Miliyoni 8 barahiye ko batazatora Perezida Museveni
Akarengane karavuza ubuhuha muri Gatsibo aho Kabatesi Godelive yasenyewe amazu ye biturutse ku Bunzi-Aratabaza Perezida Kagame
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply