ITOHOZA:Nyiri Top tower nta kiryama ngo asinzire kubera Hotel ye ishobora gusenywa
— June 24, 2016
Please enter banners and links.

Nyuma yo kubona Hotel ye yitwa Top tower ifungwa kubera ishobora kugwa ikica abantu cyangwa ikangiza ibintu nkuko bivugwa nyirayo Ndamaje James biravugwa ko atakitaba Telephone ndetse atakiryama ngo asinzire kubera gutekereza cyane uburyo Hotel ibarirwa muri za Miliyari ishobora gusenywa kubera yubatswe nabi.
Ikinyamakuru Umusingi kikimara kumenya ufungwa rya Hotel n’umujyi wa Kigali cyagiye aho iyo Hotel y’ubatse ku Kimihurura maze gisanga koko yafunzwe.Kuwa 20 Kamena 2016 nibwo umunyamakuru wacu yagiyeyo ahageze asanga abazamu bamubwira ko atemerewe kwinjira kuko Hotel yafunzwe.
Umunyamakuru yagerageje kubaza umuzamu wari uhari tutamenye amazina ye maze umuzamu abwira umunyamakuru ati “urambaza se ubwo njye nzi impamvu yafunzwe mujye kubaza umujyi wa Kigali niwo twabonye uza urayifunga”.
Ikinyamakuru Umusingi cyarakomeje kigera ku muyobozi wayo (Manager) witwa Baraka maze kimubaza impamvu Hotel yafunzwe avuga nawe nta mpamvu azi ati mwabaza nyirayo ibyo aribyo byose we arabizi kuko njye narinzi ko bagomba kumenyesha ariko nta muntu wamenyesheje.
Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje guhamagara nyiri Hotel Ndamaje James kuri Telephone ariko atitaba ndetse umunyamakuru amwoherereza ubutumwa bugufi ariko nabwo ntiyabusubiza.

Amakuru twahawe n’umwe mu nshuti ze utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “sha kuba atabitaba nti mumurenganye kuko nawe ntagisinzira ,nta kiryama kubera gutekereza cyane kuko kumufungira business ye ibarirwamo za Miliyari kuba zifunze kandi bakanamubwira ko Hotel ye yubatse nabi bivuze ko ishobora no gusenywa”.
Ikinyamakuru Umusingi amakuru cyatohoje ni uko hari abantu baje gupima iyo nyubako niba koko ifite ikibazo cyo kuba yarabutswe nabi bagasanga ifite ikibazo koko ariko bikavugwa ko hari n’abandi bayipimye bakavuga ko nta kibazo ifite .
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ushinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali kumubaza icyo bashingiyeho bafata icyemezo cyo gufunga Toptower Hotel ariko ntibyakunda.
Andi makuru Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ni uko uyu mugabo avugwa nabi ko yiyemera ndetse yirata ku bantu kubera ko ari mu baherwe bo muri Kigali.
Bivugwa ko atajya yitaba Telephone y’ umuntu atazi ndetse n’abamwe mu bakozi bahakoraga bemeje ko aribyo.
Uyu munsi Kuwa 23 Kamena 2016 amakuru yaturukaga kuri Hotel yavugaga ko noneho ibintu byakomeye ko badashaka n’umuntu uhagera.
Umwe mu bakozi bahakora utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “sha byakomeye noneho natwe twajyaga tuhaza batubujije kuhinjira urahagera bakagusubizayo”.
Bamwe mu nshuti za Ndamaje baganira hari umwe wavuze ati niba Ndamaje ashaka kudahomba nayigurishe hakiri kuko nareba nabi arayihomba .
Umusingi1@gmail.com
3,444 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply