Rusizi-Bugarama :Ubukene kimwe mu bituma abakobwa benshi babyarira mu rugo bigatuma bajya mu buraya,abakora uburaya bagera kuri 400
— September 23, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 18 kugeza 20 Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda (ABASIRWA)basuye Akarere ka Rusizi ku mupaka wa Bugarama aho bagiranye ikiganiro n’Ishyirahamwe ryabakora uburaya ryitwa Abiyemeje guhnduka.
Abanyamakuru bakigera mu Karere ka Rusizi bakiriwe n’ushinzwe ubuzima mu Karere Gatera Ejide wabahaye ikaze ndetse abajyana gusura ibitaro bya bya Gihundwe kugirango barebe serivise zijyanye no kurwanya ubwandu bushya zitangwa ndetse akomeza no kubafasha kubageza ku bakora uburaya.
Mbere y’uko ibiganiro bitangira Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innocent Bahati yabanje gusobanurira abakora uburaya i Bugarama impamvu baje kuganira nabo ari mu rwego rwo gukora ubuvugizi ku bibazo biba byagaragajwe bitandukanye ati « Niba hari ahakigaragara ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA cyangwa niba nta dukingirizo tuboneka n’ibindi bibazo bitandukanye bityo abanyamakuru bakabyandikaho inkuru hanyuma abafata ibyemezo nabo bakamenya ahari ibibazo bakabikemura ».
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru abakora uburaya bavuze byinshi ku bijyanye n’uburaya bakora n’igituma abakora uburaya baba benshi aho umwe muribo tutavuga amazina nkuko yabidusabye yavuze ko ubukene ari kimwe mu gituma abakobwa benshi babyarira iwabo ubuzima bukabagora bagahitamo kujya mu buraya.

Meya wa Rusizi Kayumba Ephrem

Bamwe mu bakora uburaya Bugarama muri Rusizi

Perezidante w’Ishyirahamwe ry’abakora uburaya Musabyemariya Assumpta yavuze ko bose hamwe bagera kuri 400 muribo abanduye agakoko gatera SIDA ari 274 ati « Twafashe ingamba zo kugabanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ndetse twarahuguwe bihagije n’udukingirizo turatubona duhagije ndetse n’abandi bitabwaho bagakurikiranwa bagafata imiti igabanya ubukana uko bikwiye no kwigishwa kutanduza abandi ».
Umuyobozi w’iyi koperative Musabyemariya yakomeje avuga ko bahuguwe ko bakwiye kwirinda SIDA y’indundi n’ingande cyangwa inkongomani kubera baturiye umupaka uhuza ibyo bihugu kandi hagaragara uruza n’urujya rw’abantu batandukanye kubera imipaka bityo bashobora kwanduzwa SIDA iturutse muri ibyo bihugu bihana imbibi n’uRwanda ariyo mpamvu bose bafite udukingirizo two kwirinda gukora imibonano idakingiye.
Mu bibazo bitandukanye abakora uburaya i Bugarama bavuze ,Abanyamakuru bashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ingamba bufite maze Meya w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko Leta y’uRwanda itemera uburaya ariko bitabujije abantu kubukora ariko Leta ifanije n’izindi nzego icyo bakora ni ukubavura ariko mu myumvire kugirango gukora uburaya ntibibe amahitamo.
Ku bijyanye no kurwanya ubukene Meya yavuze ko hari imishinga bakorana nayo bagiye kuganira nayo nka World Vission ,SFHI na Imbuto Foundation bongere babafashe kubigisha imishinga itandukanye biteze imbere ndetse hari n’ikigo kibigisha ubukorikori kitwa Girubuntu nacyo tuzavugana nacyo babigishe ku buntu.
Gatera Stanley
4,060 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply