Mu kwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge NURC yatekereje no gusura Imfungwa n’abagororwa baganirizwe
— September 23, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Nzeli 2019 Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge NURC yashyize ahagaragara gahunda y’ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge, gahunda nshya izafasha Abanyarwanda kurushaho kwiyubaka, biyunze kandi bashyize hamwe.
Fidèle Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze impamvu habayeho gahunda yo gutumiza abanyamakuru bakagirana ikiganiro ari uko hari gahunda nshya y’ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse n’uburyo iyo gahunda izakorwa aho yavuze ko izagera no mu magereza y’uRwanda.
Fidèle Ndayisaba yagize ati “Iyi gahunda izagera no mu magereza yo mu Rwanda kuko naho hariyo Abanyarwanda dukwiye kwitaho bityo hakaba hari abandi dukorana badashingiye kuri Leta bazabidufashamo bamwe muzajya mu babona basuye zimwe muri za gereza zo mu Rwanda baganirize Imfungwa n’abagororwa kuri iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge”.
Nk’uko byatangajwe na Fidèle Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, iyi gahunda y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge izakomeza kuba ngarukamwaka, hagamijwe kuzirikane ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Fidèle Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Ndayisaba yavuze ko uku kwezi kuzajya gutangira ku itariki ya 01 Ukwakira , itariki yatoranyijwe kuko ifite amateka yihariye ku Rwanda. Fidele Ndayisaba ati: “Ni itariki yatangirijweho urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubu igihugu kikaba gifite imiyoborere myiza kandi kigendera ku mategeko. Ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge kuzatangizwa hose mu gihugu kuri iyo tariki ya 01 Ukwakira, bikazakorerwa mu nteko y’abaturage”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yakomeje avuga ko hari ibikorwa byinshi biteganyijwe mu kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge, birimo:
- Gutanga inyigisho zihariye ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, zizatangirwa mu madini (amakoraniro y’abahuje imyemerere)
- Gukora ibiganiro bigamije komora ibikomere, gusaba imbabazi no kuzitanga.
- Gusura no kuremera abatishoboye bagizweho ingaruka n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo,
- Gusura no kuganiriza abagororwa muri za Gereza nabo bakaganirizwa ku bumwe n’ubwiyunge
Fidèle Ndayisaba yatangaje ko mu gihugu hose hazatangizwa kandi club y’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’akagari.
Uyu mwaka wa 2019, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge ni: “Imyaka 25 mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge: ubumwe bwacu amahitamo yacu”.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru habajijwe ibibazo byinshi harimo n’impamvu iki gikorwa cyateguwe ku rwego rw’Igihugu gusa kandi hari n’Abanyarwanda benshi baba hanze y’Igihugu aho Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NURC Ndayisaba yavuze ko birimo gutekerezwaho uburyo byazajya bibera no mu bindi bihugu.
Gatera Stanley
3,966 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply